KIBANGU: HATANGIRIJWE IGIKORWA CYO KUMENYEKANISHA IMIHIGO YAGEZWEHO N’IMPINDUKA YAGIZE MU BATURAGE MU MWAKA WA 2020-2021

Kuri uyu wa 07 Kamena 2021; mu Murenge wa Kibangu hatangirijwe igikorwa cyo kumenyekanisha imihigo yagezweho n'impinduka yagize mu baturage mu mwaka wa 2020-2021.

Iki gikorwa kikaba cyarateguwe ku bufatanye bw’Akarere, Ihuriro ry’imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’Amajyambere y’ibanze (CCOAIB) na Radio Huguka yabinyuzagaho ako kanya (Live).

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline hamwe na Perezidante wa CCOAIB Madamu MUTAKWASUKU Yvonne; cyaranzwe no kwibutsa abaturage imihigo y'Akarere 2020-2021 n'aho igeze ishyirwa mu bikorwa, ndetse Umuyobozi w’Akarere aboneraho no kubashimira uruhare bagize mu kuyesa kuko ari bo bagenerwabikorwa kandi bakaba n'abafatanyabikorwa ba mbere mu bibakorerwa, bityo bakaba bagomba no gufata iya mbere mu kubibungabunga no kubisigasira.

Muri iki gikorwa kandi; abaturage nabo bahawe umwanya, bagaragaza impinduka imihigo yagize ku mibereho yabo binyuze mu buhamya butandukanye batanze, kandi banaboneraho umwanya wo gutanga ibitekerezo ku buryo bwo kwihutisha imihigo itareswa ijana kw’ijana no gusigasira ibyagezweho bikaramba. Biteganyijwe ko iki gikorwa kizakomereza no mu yindi Mirenge.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)