KILIZIYA GATOLIKA YASHIMIWE URUHARE IGIRA MU GUTEZA IMBERE UBUREZI BUFITE IREME.
Ku itariki ya 07 Kamena kuri Stade ya Muhanga habereye ibirori byo ku rwego rw'Igihugu byo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika. Insanganyamatsiko y’iki cyumweru yagiraga iti:"Umunyeshuri usukuye mu ishuri risukuye". Ni ibirori byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye harimo Abepiskopi ba Diocese Gatolika mu Rwanda, Intumwa ya Minisiteri y’Uburezi, Abayobozi b'Uturere twa Muhanga na Ruhango, Abayobozi bungirije b'Uturere twa Kamonyi na Nyanza, Nyiricyubahiro Umwepiskopi wa Diocese Anglikani ya Shyogwe, inzego z’umutekano,Abihayimana, , abarezi n’abanyeshuri n’ibindi byiciro bitandukanye.
Ni ibirori byabanjirijwe n'igitambo cya Misa ndetse no kumurika ibikorwa by’Abanyeshuri biga mu bigo bya Kiliziya Gatolika. Mu birori byo gusoza icyumweru cy'Uburezi Gatolika ku rwego rw'Igihugu, Kiliziya gatolika yashimiwe uruhare igira mu guteza imbere uburezi bw'abafite ubumuga. Hakaba haranakozwe igikorwa cyiswe Ring The bell cyo kuvuza impanda mu rwego rwo gutabariza abana bafite ubumuga bari hirya no hino batarabasha kujya ku mashuri.
Mu ijambo intumwa ya Minisiteri y’Uburezi Pascal Gatabazi yagejeje ku bitabiriye ibi birori yabanje gushimira Kiliziya Gatolika ku ruhare rwayo mu guteza imbere uburezi bufite ireme.
"Minisiteri y'uburezi irashimira Kiliziya Gatolika uruhare rukomeye igira mu kurerera u Rwanda. Amashuri yose ya Kiliziya ayoborwa neza kurusha ayandi kubera kwita ku ndangagaciro bigatuma bakora neza mu ishuri”-Pascal Gatabazi
Yavuze kandi ko Minisiteri y’Uburezi izakomeza kunoza imikoranire hagati yayo na Kiliziya Gatolika kugira ngo imbogamizi zose zabangamira imikorere n’imikoranire zishakirwe ibisubizo.
Umushumba wa Diocese Gatolika ya Butare akaba by’umwihariko ashinzwe uburezi muri Kiliziya yasabye abanyeshuri kwirinda ingeso mbi, kugira isuku mu myumvire no mu mitekerereze, kwirinda ivangura. By’ubwihariko Musenyeri yavuze ko kuvangura ari umwanda mu mihanire hagati y’abantu. Yibukije abanyeshuri gukomeza kurangwa n’isuku ku mubiri ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu ishuri. Yasabye kandi ababyeyi kongera kwita ku nshingano zabo zo kurera avuga ko hari ababyeyi bamwe batereranye abana babo bakabaharira ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri.
Muri ibi birori abayobozi b’Ibigo by’amashuri ndetse n’abanyeshuri batsinze neza bahawe ibihembo.