KIYUMBA: BIBUTSE KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Ku itariki ya 15 Mata 2025, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiyumba, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki gikorwa kandi; hashyinguwe mu cyubahiro umubiri wa NYIRAKAGWERA Angeline wazize Jenoside. Muri iki gikorwa; abaturage bifatanyije na Hon.Depite Barthelemy KALINIJABO, Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, abagize inama y’umutekano itaguye ku Ntara no ku Karere, Abagize Inama Njyanama y’Akarere harimo n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, IBUKA, abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere n'abandi bayobozi batandukanye.

Mu ijambo ry’ikaze yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yatangiye yihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Umuyobozi w’Akarere yagize ati:” Turi mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, turi hano kugira ngo twunamire abacu bari hano, abacu bari muri Nyabarongo bajugunywe mu mazi ndetse n’abandi tutazi aho bajugunywe.” Yakomeje kandi avuga ko baje guherekeza mu cyubahiro Umubyeyi NYIRAKAGWERA Angeline wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere kandi yagarutse ku ruhare rw’abayobozi bavukaga muri iki gice cya Ndiza bagize mu kwica Abatutsi no gukangurira abaturage gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Muri aba bayobozi hakaba harimo Callixte NZABONIMANA wari Minisitiri w’urubyiruko, Kamali Issac wakoraga muri Minisiteri y’umurimo n’abandi.

Yavuze ko umwanya nk’uyu twibuka ndetse tukazirikana uko jenoside yahagaritswe, uko Igihugu cyacu cyogeye kuzuka kikabaho n’aho kigeze uyu munsi.Yavuze ko uyu munsi bishimira ko buri munyarwanda wese abayeho neza kandi yisanzuye mu gihugu cye. 

Yasoje ubutumwa bwe, ashima ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse ashima n’abarokotse bataheranywe n’agahinda. Yavuze ko bazakomeza gufatanya mu rwego rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Mu butumwa bwe, Depite KALINIJABO Barthemy na we yatangiye yihanganisha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye kandi Nyakubahwa Perezida wari Repubulika wari uyoboye ingabo za RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Depite Kalinijabo yagize ati:” Kwibuka ni inshingano ya buri munyarwanda wese, ntabwo ari ukuzura inzigo nkuko bikunze kuvugwa n’abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi, kwibuka ni kimwe mu bikorwa bikomeye byubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda kandi bikagira uruhare mu komora ibikomere jenoside yasigiye abayirokotse.”

Yasabye abazi ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi itarashyingurwa kuyatanga, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Depite Kalinijabo yagaye ndetse akebura abakirangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, yabasabye kwitandukanya na yo bagahinduka bagafatanya n’abandi Banyarwanda kwiyubakira Igihugu. Yasoje ubutumwa bwe asaba ababyeyi kwigisha abana babo amateka y’u Rwanda, ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo n’ingaruka byagize ku bumwe bw’abanyarwanda. Yabasabye  gutoza abana umuco w’ubworoherane, umuco w’urukundo, kubahana, n’izindi ndangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda .