KIYUMBA: HIBUTSWE ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994, BASHYINGUYE MU RWIBUTSO RWA KIYUMBA
Ejo Kuwa 15 Mata 2022, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiyumba ruherereye mu Murenge wa Kiyumba, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyinguye muri uru rwibutso.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo kuri uru rwibutso, ruruhukiyemo imibiri isaga 700, cyari kitabiriwe n'Abadepite Hon.KALINIJABO Barthelemy, Hon. UWANYIRIGIRA Marie Florence, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye harimo n’izihagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside.
Mu ijambo ry'ikaze Umuyobozi w’Akarere yagejeje ku bitabiriye, yabanje kwihanganisha abarokotse Jenoside, agaruka ku mateka mabi ya Jenoside yaranze Igihugu muri rusange na Muhanga by'umwihariko, ndetse anaboneraho gushimira abayihagaritse. Yanaboneyeho kugaragaza uruhare rw'Akarere mu guharanira imibereho myiza y'abarokotse Jenoside batishoboye no mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge.
Abitabiriye iki gikorwa, banahawe ikiganiro "KWIBUKA-TWAHISEMO KUBA UMWE", bagejejweho na Muzehe RUTSIBUKA Innocent, aho yabasobanuriye icyo Jenoside ari cyo ndetse n'uko ingengabitekerezo ya Jenoside yashenye umuryango w'Abanyarwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y'ikiganiro "KWIBUKA-TWAHISEMO KUBA UMWE", banakurikiranye ubuhamya bwa MUKABADEGE Anastasie warokokeye mu cyahoze ari Komini Nyabikenke.
Mu ijambo nyamukuru ry’Umushyitsi mukuru Hon. Député KALINIJABO Barthelemy, nawe yatangiye yihanganisha Abarokotse Jenoside, abizeza ko ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwasimbuwe n'ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, buzi agaciro k'umuturage kandi bukanarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yabibukije ko igihe cyo kwibuka ari umwanya mwiza wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kububaha no kububahisha ndetse no guharanira ko amateka nk’aya Jenoside atazongera kubaho.
Hon. KALINIJABO Barthelemy yasoje asaba abitabiriye guharanira kuba umwe no kwirinda icyo ari cyo cyose kigamije gucamo amacakubiri Abanyarwanda, bagashingira kuri uwo musingi, bakiyubakira u Rwanda ruzira amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)