KIYUMBA: HIZIHIJWE UMUNSI W’IMBONEZAMIKURIRE Y’ABANA BATO

Ku itariki ya 12 Ukuboza, mu Mirenge yose hizihijwe umunsi w'Imbonezamikurire y'Abana Bato (ECD Day), ufite insanganyamatsiko ivuga ngo:"Umwana wanjye ishema ryanjye."

Ku rwego rw'Akarere, byabereye mu Murenge wa Kiyumba mu Kagari ka #Remera, byitabirwa n'Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, Abafatanyabikorwa b'Akarere, Inzego z'umutekano n'abandi.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yavuze ko hashize icyumweru hakorwa ubukangurambaga ku mbonezamikurire y'abana bato, aho ababyeyi bigishijwe gutegura indyo yuzuye. Yavuze ko ejo heza h'umwana hategurwa none bityo asaba buri wese guhuza imbaraga kugira ngo bategure u Rwanda rw'ejo hazaza.

Yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gutanga umusanzu wabo  mu guteza imbere ingo mbonezamikurire y'abana bato, aho bana batozwa kuvuga mu ruhame, gutinyuka, kwiga umuco mwiza, kugira ibyishimo no kwihangana.

Meya yavuze ko umwana witaweho agira imikurire myiza, imibanire myiza n'abandi, ubumenyi buhagije bujyanye n'imyaka agezemo bikamufasha kwiga kuko ubwonko bwe buba bufata neza.

Meya yasabye ababyeyi, kurinda abana imirimo ivunanye, kugira isuku, kuba urugero rwiza mu mvugo,imikorere n'imyitwarire, gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, kwipisha inshuro zateganyijwe ku mubyeyi utwite ndetse abakangurira no kuboneza urubyaro.

Kwizihiza uyu munsi byaranzwe no guha abana indyo yuzuye, koroza inka imiryango itishoboye no gutanga impamyabushobozi ku barangije amahugurwa yo gutegura indyo yuzuye, amahugurwa  yateguwe ku bufatanye bw'Akarere n'Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi.