KU RWIBUTSO RWA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI RWA KABGAYI HATANGIRIJWE IBIKORWA BYO KWIBUKA KU NSHURO YA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Ku itariki ya 07 Mata 1994 ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi ni ho hatangirijwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyitabiriwe na Senateri Mukakarangwa Clotilde, Depite Uwanyirigira Florence, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Komite Nyobozi y’Akarere, Abajyanama mu nama Njyanama, Nyiricyubahiro Mgr Ntivuguruzwa Barthazar Umwepiskopi wa Diocese ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diocese ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Abayobozi ba IBUKA, abafatanyabikorwa b’Akarere, inzego z’umutekano n’abandi.

Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo kumva iruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Kabgayi.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline yavuze ko urwibutso rwa Kabgayi ari rumwe mu nzibutso eshatu zibarizwa mu Karere harimo urwibutso rwa Kiyumba n’urwibutso rwa Nyarusange. Yavuze kandi ko uretse izi nzibutso mu Karere hari n’imva ziruhukiyemo abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko I Kabgayi hari harahungiye abantu barenga ibihumbi 50 muri bo ibihumbi 35 bakaba barishwe urupfu rubi abandi bakaba barapakirwaga mu modoka bakajya kujugunywa muri Nyabarongo.

Yavuze ko urwibutso rwa Kabgayi ruruhukiyemo abantu basanga ibihumbi 12 gusa kuko abandi bitaramenyekana aho bashyizwe. Yavuze ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe abantu bataremera guca bugufi ngo batange amakuru kugira ngo abazize jenoside yakorewe abatutsi bashyingurwe mu cyubahiro. Yashimiye abacitse ku icumu ku batwari bagaragaje batanga imbabazi ku babiciye ndetse no kuba bakomeje kwiyubaka no kubaka Igihugu. Yashimye Leta y’ubumwe yatanze icyerecyezo ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ndetse ashima Ingabo zari iza RPA Inkotanyi n’umugaba Mukuru wazo Paul Kagame bahagaritse Jenoside bakarokora abatutsi bicwaga.

Senateri Mukakarangwa Clotilde yatanze ikiganiro kijyanye no kwibuka cyari gifite insnganyamatsiko ivuga ngo “Kwibuka Twuyubaka”. Muri iki Kiganiro Senateri yagaragaje ko  kwibuka ari igihango abanyarwanda twagiranye cyo kuzirikana amateka no kuyubakiraho ejo hacu heza, turinda kandi dukumira ibyatubibamo ivangura iryo ari ryo ryose, turwanya icyahembera ingengabitekerezo y’urwango ari na yo yagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagarutse ku bihe bikomeye byaranze isenyuka ry’umuryango Nyarwanda ndetse anagaragaza ibikorwa byakozwe na Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zari zimaze kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yasoje ikiganiro yibutsa ubutumwa Perezida wa Repubulika yajeje ku Banyarwanda mu ijambo risoza umwaka wa 2023, yifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza wa 2024 aho yagize ati: “Ikimenyetso kidukomeza kandi kiduha icyizere cy’ejo hazaza, ni imbaraga tubona mu rubyiruko. Uyu mwaka dutangiye ni umwaka w’ingenzi ku Gihugu cyacu, twizeye kuzumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’Igihugu.”