KWIBUKA ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI NI UKUBASUBIZA ICYUBAHIRO NO GUTSURA UMUBANO UTAGARAGARA N’ABACU BISHWE-GUVERINERI KAYITESI
Ku itariki ya 02 Kamena 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iki gikorwa kandi; hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 11.
Iki gikorwa kitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice, Visi Perezidante wa IBUKA ku rwego rw'Igihugu, Perezidante wa AVEGA ku rwego rw’Igihugu, Abasenateri n'Abadepite, Perezida w'Inama Njyanama y’Akarere, Abayobozi b'Uturere twa Muhanga, Ruhango, Ngororero na Kamonyi, abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere, inzego z'umutekano n'abandi.
Iki gikorwa kandi cyabanjirijwe no kujya gushyira indabo mu Ngororero mu mugezi wa Nyabarongo no ku rwibutso ruhari, mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bakuwe i Kabgayi mu ma Bisi bakajya kuhicirwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bakarohwa muri Nyabarongo.
Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yavuze ko itariki ya 02 Kamena 1994, ari umwanya wo kugaya abayobozi, abihaye Imana n’inzego z’umutekano bayoboye bakanashora abaturage muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abahungiye i Kabgayi bizeye kuhabonera ubuhungiro.
Guverineri Kayitesi avuga ko kuza kwibuka abazize Jenoside, ari ukongera kubasubiza icyubahiro bambuwe n’ababishe nabi, no kongera gutsura umubano utagaragara n’ababo bishwe.
Yashimiye ingabo za RPA-Inkotanyi kuko zarengeye ubuzima bw’Abatutsi bari bataricwa n’Interahamwe kuri iyo tariki, kuko ku wa 02 Kamena 1994, ari bwo zabohoye Kabgayi nyuma yo kwirukana interahanwe zari zamaze kugota inkambi ya Kabgayi.
Guverineri Kayitesi kandi yaboneyeho gusaba abakiri bato kugira ubutwari, baharanira kuba intangarugero mu kwamagana ikibi.
Yagize Ati: “Rubyiruko nimwitandukanye n’amateka mabi mutagizemo uruhare, mwe kuba imbata zayo, mube intangarugero mu kurwanya icyari cyo cyose cyashaka kubabibamo amacakubiri kuko twese turi Abanyarwanda. Mu gihe mubona ababiba urwango n’ibinyoma mujye mubamagana, mubavuguruze mu mucyo no mu bwenge mushingiye ku kuri no ku mateka yacu yanditse.”