KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI NI IGIKORWA DUKORA DUSUBIZA AGACIRO ABACU BAYIZIZE NDETSE DUHUMURIZA N’ABACU BAYIROKOTSE-GUVERINERI KAYITESI

Ku itariki ya 26 Gicurasi, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarusange habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa kitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu Alice KAYITESI, Abadepite,Intumwa ya IBUKA ku rwego rw'Igihugu, Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere harimo n’abagize Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z’umutekano, abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere n'abandi.

Mu ijambo rye, Guverineri Alice KAYITESI yihanganishije abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko ku itariki nk’iyi twibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside by’umwihariko abashyinguye mu Rwibutso rwa Nyarusange n’abajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo.

Guverineri yagize ati:” Nubwo twibuka ku nshuro ya 31, imyaka 31 irashize, ariko ku wabaye muri aya mateka bihora ari bibisi, nimutwaze, kandi Imana ibahe imbaraga zo kubyakira no gukomera.”

Guverineri yavuze ko Jenoside ari ingaruka y’ubutegetsi bubi bwamaze imyaka myinshi bubiba urwango n’ivangura mu Banyarwanda, biza kugeza kuri jenoside aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa bikozwe n’abaturanyi, abavandimwe n’abandi bari bakwiriye kubarengera.

Yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwagize abategetsi babi, batakaje indangagaciro, bagasenya umuco nyarwanda ndetse bakica abo bari bashinzwe kurengera, ari n’umwanya mwiza wo kwishimira ko u Rwanda rwibarutse intwari zahagaritse jenoside amahanga areberera.

Yagize ati:” Uyu munsi ni umunsi twebwe Abanyarwanda dushimira Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME zagaragaje ubutwari zigahagarika Jenoside ndetse zikabohora Igihugu.

 Guverineri kandi yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa dukora dusubiza agaciro abacu bayizize ndetse duhumuriza n’abacu bayirokotse.

Yashoje ashimira abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ku ruhare rwabo mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kuba baratanze imbabazi ku babahemukiye birengagije ibikomere Jenoside yabasigiye. Yasabye urubyiruko guharanira kugira ubutwari nk’ubw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, no kurangwa n’indangagaciro yo gukunda Igihugu no kugikorera.