KWICA ABAGORE N’ABANA NI IKIMENYETSO NDAKUKA CY’UKO JENOSIDE YATEGUWE HAGAMIJWE KUZIMYA UWITWA UMUTUTSI WESE.

Ku itariki ya 22 Gicurasi 2026, mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Mbare habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Abagore n’Abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi. Muri iki gikorwa; abaturage bifatanyije na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline n’abandi Bajyanama b’Akarere, Abayobozi b’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyepfo, IBUKA, Abahagarariye Imiryango ishingiye ku myemerere n’inzego z’umutekano.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert yavuze ko kwibuka mu buryo bwihariye Abagore n’Abana bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari ukubasubiza agaciro bambuwe igihe bicwaga. Yakomeje avuga ko mu mateka y’umuco w’u Rwanda, ntawicaga umugore cyangwa umwana kuko bafatwaga n’abanyantege nke, ariko bakanubahirwa ko ari bo bashingirwagaho mu kwaguka k’umuryango.

Yavuze ko kwica abagore n’abana ari ikimenyetso ndakuka cy’uko Jenoside yateguwe hagamijwe kuzimya burundu uwitwaga umututsi wese. Yavuze ko kwibuka aya mateka bituma dufata ingamba zo guhangana n’icyagarura urwango, amacakubiri n’ikindi cyose cyasenya Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ndetse bikaba binafasha mu gusobanurira abakiri bato amateka yaranze Igihugu cyacu, bakumva neza kandi bagatozwa kubaha ikiremwamuntu icyo ari cyo cyose.

Perezida w’Inama Njyanama yashimye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko guhagarika Jenoside byabaye umusingi wo kongera kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.