LUCERNA HOTEL YASHYIZWE KU RWEGO RW’INYENYERI ESHATU

Kuri mugoroba wo ku itariki ya 04 Werurwe,  Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice yifatanyije na Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwana Gilbert MUGABO n'inzego z'umutekano mu birori byo kwishimira ko LUCERNA HOTEL yashyizwe ku rwego rw'inyenyeri eshatu n'Ikigo cy'Igihugu cy'Igihugu cy'Iterambere. 

Guverineri KAYITESI yashimiye imikoranire ya Kiliziya Gatolika n'Intara y'Amajyepfo. Yashimiye kandi Diyoseze ya Kabgayi ku ruhare igira mu iterambere ry'Akarere ka Muhanga. Yavuze ko bazakomeza gukorana na Diyoseze ya Kabgayi ndetse n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere kugira ngo LUCERNA HOTEL izagere ku rwego rw'inyenyeri enye.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Balthazar yavuze ko kubaka ibikorwa nk’ibi biri mu rwego rwo kugera ku ntego nyamukuru ya Kiliziya.

 

 

Ati “Kiliziya ifite ubutumwa bwo kwita kuri Roho, umubiri no gutanga umuganda wayo mu iterambere rya muntu. Igikorwa nk’iki rero, gifasha mu kubaka umuntu mu mfuruka zose.”

Musenyeri Balthazar akomeza avuga ko kuba Lucerna Kabgayi Hotel yarabonye inyenyeri eshatu bitazagarukira aho ahubwo ko bagiye gukomeza kuyubaka kugira ngo igere no ku zindi nyenyeri.

Ati “Iyi Hoteli tuzakomeza kuyubaka ku buryo izava ku nyenyeri 3 ikazamuka ku zindi. Kugeza ubu muri Muhanga nta hoteli irengeje inyenyeri 3, bivuze ko dufite umukoro wo kuzamura amahoteli yacu.”

LUCERNA HOTEL ni imwe muri Hotel za Diyoseze Gatolika ya Kabgayi ikaba yarafunguye imiryango ku mugaragaro ku itariki ya 30 Kanama 2023. Iyi Hotel Ifite ibyumba mu byiciro bitandukanye kugera ku cyumba cyo ku rwego rwo hejuru rw’icyubahiro “Presidantial suite” ndetse n’ibyumba by’inama biri ku rwego rwo hejuru.