Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu iratangaza ko ’Ndi Umunyarwanda’ izafasha abigira kuba abapadiri kunoza iyogezabutumwa
Ku itariki ya 22 Mutarama, mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. BIZIMANA Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ibiganiro byo kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu mashuri Makuru na Kaminuza.
Ni igikorwa kandi kitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana BIZIMANA Eric, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Abayobozi n’Abanyeshuri bo mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi.
Ibi biganiro byateguwe na Unity Club Intwararumuri n’izindi nzego zitandukanye hagamijwe gushyiraho urubuga ruhoraho rwo kuganira ku mateka, indangagaciro na kirazira by’Abanyarwanda no komorana ibikomere bikomoka ku mateka.
Mu kiganiro yatanze cyagarutse ku mateka y’u Rwanda na Ndi Umunyarwanda, Minisitiri yagaragaje uruhare Abakoloni bagize mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Yagaragaje kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ingaruka nyinshi.
Minisitiri Bizimana avuga ko Abakoloni baje mu Rwanda mbere gato y’uko Kiliziya Gatolika ihagera, bakaza no gukorana n’abihaye Imana ku buryo kugeza mu 1994, hari hashize imyaka 100 mu Gihugu hose bigishwa urwango, kandi ko abenshi mu bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, bari biganjemo abize mu mashuri ya Kiliziya, bityo ko abari kwiga uyu munsi bagomba gusobanukirwa n’ayo mateka, bagahindura imyumvire mu mirimo bitegura gushingwa. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yavuze ko ’Ndi Umunyarwanda’ izafasha abigira kuba abapadiri, kunoza iyogezabutumwa, kuko bazaba basobanukiwe icyo Umunyarwanda ari we kurusha kwibona mu moko.
Yavuze kandi ko nubwo amateka y’Igihugu cyacu yangijwe buri wese afite inshingano zo kurinda Igihugu n’isano y’Ubunyarwanda twese duhuriyeho.Minisitiri yasabye abanyeshuri ba Seminari Nkuru ya Kabgayi kurwanya urwango n’ubugome ndetse abasaba guharanira kubaka u Rwanda ruzira ivangura. Yabasabye kujya bahora bihugura ku mateka yaranze u Rwanda kugira ngo bizabafashe komora ibikomere by’abakilisitu n’Abanyarwanda muri rusange aho bazajya gukorera.