MINISITIRI DR. NGABITSINZE JEAN CHRYSOSTOME UBWO YASURAGA AHARI KUBAKWA INGANDA YIJEJE ABASHORAMARI KO AGIYE KUBAKORERA UBUVUGIZI.

Kuri uyu wa 03 Werurwe 2023, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Dr. NGABITSINZE Jean Chrysostome yasuye Akarere ka Muhanga by'umwihariko mu cyanya cy'inganda ahari kubakwa inganda zitandukanye zirimo: Uruganda rwa Mountain Ceramics ruzajya rukora Amakaro, Uruganda rwa BASIL Industries Ltd ruzajya rukora ibikoresho by'isuku bitandukanye ndetse n'Uruganda rwa ANJIA PCR ruzajya rukora Sima.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr. NGABITSINZE Jean Chrysostome ubwo yasuraga ahagenewe iki cyanya cy’inganda yashimye aho ibikorwa by'imirimo yo kubaka inganda zitandukanye igeze, ndetse yizeza abashoramari bari kuhubaka inganda zitandukanye ko agiye kubakorera ubuvugizi kugira ngo bazubakirwe imihanda ya Kaburimbo, n'ibindi bikorwa remezo inganda zikenera birimo amazi ndetse n’amashanyarazi.

Yanabijeje kandi ko mu ngengo y’Imali y’umwaka utaha wa 2023-2024 uzatangirana na Nyakanga2023, bazashyiramo amafaranga yo kubaka ibi bikorwaremezo byavuzwe haruguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Mme KAYITARE Jacqueline yashimiye abashoramari bari kubaka izi nganda zitandukanye dore ko avuga ko ari amahirwe ku Karere kubera ko umubare munini w’abaturage bo mu Karere ka Muhanga aribo bazikoramo.

Izi nganda zasuwe zose ziherereye mu Murenge wa Nyamabuye AKagari ka Gahogo Umudugudu wa Gihuma.