MINISITIRI INGABIRE Assumpta YASABYE ABAYOBOZI MU TURERE TW’INTARA Y’AMAJYEPFO KUZUZANYA NO GUKORERA HAMWE

Ibi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu INGABIRE Assumpta yabisabye abayobozi mu Turere twose tugize Intara y’Amajyepfo kuri uyu wa kane, tariki ya 21 Werurwe 2022; ubwo yari yitabiriye amahugurwa ku bijyanye n'amahame y'imiyoborere myiza mu kwimakaza iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage, yateguwe ku bufatanye bw'Intara y'Amajyepfo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yari agenewe abagize Biro z'Inama Njyanama, Biro y’Urwego rw’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere (JADF) na Komite Nyobozi mu Turere twose tw'Intara y'Amajyepfo, yaberaga mu cyumba cy’inama cya Hoteli SPLENDID iherereye I Muhanga. Aya mahugurwa yari yanitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere wanatanze ikiganiro ku miyoborere myiza iboneye, itanga umusaruro mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

 

Mu butumwa bwe, Minisitiri INGABIRE Assumpta yabwiye abayobozi bo mu Turere twose tugize Intara y’Amajyepfo ko bakwiye kurushaho kuzuzanya no gukorera hamwe, kuko ubwo bufatanye ari bwo buzatuma babona ibisubizo byo kuzamura ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage ku buryo bwihuse. Yabibukije ko nta wakorana n’abakozi bamutinya, abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza n’ukuri mu byo bakora.

 

Yasoje amahugurwa abasaba ko amasomo n'ubumenyi bakuyemo, badakwiye kubyihererana ahubwo bakabigeza no ku bakozi n'abandi bayobozi mu nzego zose zegerejwe abaturage.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)