MINISITIRI PROF. NGABITSINZE YITABIRIYE IMURIKABIKORWA RY'UMUNSI UMWE RYATEGUWE N'URUGAGA RW'ABIKORERA MU KARERE KA MUHANGA.
Ku tariki ya 21 Mutarama 2024, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze yitabiriye imurikabikorwa ry’umunsi umwe ryateguwe n’urugaga rw’abikorera bo mu Karere ka Muhanga. Iki gikorwa kandi cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice Kayitesi ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Bwana Nshimiyimana Octave, abayobozi b’akarere ka Muhanga, Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’Igihugu, inzego z’umutekano, abikorera bo mu Karere ka Muhanga n’abandi bayobozi batandukanye.

Ni igikorwa kandi cyahujwe no kwishimira ibyagezweho n'abikorera bo mu Karere ka Muhanga mu mwaka wa 2023 no kwifurizanya umwaka mushya muhire wa 2024. Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda n'abandi bashyitsi bari kumwe bamurikiwe bimwe mu bikorwa by'abikorera birimo ibikorwa by'inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi, inganda zikora imyenda, uruganda rukora sima n'urukora amasafuriya n'ibindi bikorwa bitandukanye.
Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere Bwana Kimonyo Juvenal yagaragaje bimwe mu bikorwa bishimira byagezweho ku bufatanye bw’Akarere na PSF. Muri ibyo bikorwa harimo isoko rya kijyambere rikoreramo abacuruzi bagera kuri 526, hubatswe inyubako z’uburuzi zigezweho ndetse avuga ko abikorera bashoye imari mu buhinzi n’ubworozi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu cyanya cy’inganda cya Muhanga n’ahandi.
Minisitiri Prof. Ngabitsinze yashimiye Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga rwateguye iri murikabikorwa, ashima ishoramari ririmo gukorwa mu cyanya cy’inganda cya Muhanga ndetse n’uburyo abikorera barimo guhindura Umujyi wa Muhanga.
Ku bijyanye n’ibyanya by’inganda, Minisitiri Prof.Ngabitsinze yavuze ko icyanya cya Muhanga ndetse n’ibindi byanya 2 birimo Huye na Rwamagana bigiye gutunganywa bigashyirwamo ibikorwaremezo byose nkenerwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari ya 2024-2025. Minisitiri yavuze ko hari ibikorwa birimo gukorwa birimo kwimura abaturage no kubaha ingurane ndetse agaragaza ko ayo mafaranga azaboneka vuba kuko ari mu bikorwa byihutirwa.
Minisitiri Prof. Ngabitsinze yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko ibyagezweho ari umusaruro w’imikoranire myiza irangwa hagati y’abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga. Icyanya cy’inganda cya Muhanga kimaze kugeramo ishoramari rifite agaciro karenga miliyari 120Frw.