MINISITIRI USHINZWE IBIKORWA BY’UBUTABAZI Hon. KAYISIRE Marie Solange: ‘‘GUKUMIRA IBIZA BIGOMBA KUZA KU MWANYA WA MBERE, UBUTABAZI BUGAKORWA NYUMA”.
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022; Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Hon.KAYISIRE Marie Solange yagiriye uruzinduko mu Karere ka Muhanga, agirana ikiganiro n’Ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano, abagize Komite y’imicungire y’ibiza ku Karere ndetse n’abayobozi ba Komite zishinzwe imicungire y’ibiza mu Mirenge.
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’ubutabazi Hon. KAYISIRE Marie Solange na Mayor KAYITARE Jacqueline
Ikiganiro cyabo kibanze ku kurebera hamwe uko ibiza bihagaze mu Karere, ibikorwa biteganyijwe mu rwego rwo gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza mu gihe cy’imvura ndetse no mu gihe kirambye. Baboneyeho n’umwanya wo kwibukiranya inshingano za komite y’Imicungire y’ibiza mu Karere n’Imirenge n’uruhare rwazo mu micungire y’ibiza ndetse banarebera hamwe ibibazo n’imbogamizi Akarere gafite mu micungire y’ibiza.
Iki kiganiro kitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano n’abagize Komite y’imicungire y’ibiza ku Karere n’abayihagarariye mu Mirenge
Mu butumwa Madamu Minisitiri yagejeje ku bari bitabiriye inama, yababwiye ko gukumira ibiza bigomba kuza ku mwanya wa mbere, ubutabazi bugakorwa nyuma. Yagize ati: “Ubuyobozi bugomba kwigisha abaturage uburyo bwo kuzirika ibisenge by’inzu batuyemo, bagakora inzira z’amazi bakibuka no guhoma inzu batuyemo. Abayobozi kandi, bagomba kuburira abaturage hakiri kare, kuko bigabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.”
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)