MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YASABYE ABAJYANAMA KUJYA BATUMIKIRA ABABATUMYE

“Kuba Umujyanama ni umwanya mwiza wo gutumikira ababatumye kugira ngo mugaragaze ibitagenda neza bishakirwe ibisubizo.”

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu GATABAZI Jean Marie Vianney yabibwiye abagize Inama Njyanama z’Imirenge n’abakandida kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021, ubwo yari ageze muri Sitade-Muhanga aje gukurikirana amatora y’Abajyanama b’Abagore batanu bangana na 30% by'abagize Inama Njyanama y'Akarere.

 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu GATABAZI Jean Marie Vianney ageza ijambo ku bitabiriye

 

Minisitiri GATABAZI yanaboneyeho umwanya wo kwibutsa abagize Inama Njyanama z’Imirenge inshingano zabo, abasaba kujya batega amatwi abaturage bahagarariye, bakumva ibibazo n’ibyifuzo byabo, bakabikorera ubuvugizi bikabonerwa ibisubizo, bityo umuturage agahora ku isonga.

Muri aya matora; Abakandida 5 batsindiye kujya mu bagore batanu bangana na 30% by'abagize Inama Njyanama y'Akarere ni:

  1. Mme KAYITARE Jacqueline wari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere muri Manda yarangiye
  2. Mme MUKANDAYISENGA Donatha
  3. Mme NIYONSABA Marthe
  4. Mme MUKABATESI Jeanne d’Arc
  5. Mme MUHAYIMANA Marie Claire

Ifoto igaragaza abatorewe kujya mu bagore batanu bangana na 30% by'abagize Inama Njyanama y'Akarere

 

Biteganyijwe ko kuwa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, hazatorwa Abajyanamana Rusange b’Akarere (8), biyongera ku batowe uyu munsi ndetse n’abatorewe guhagararira ibyiciro byihariye (NWC, NYC, NCPD na PSF), bityo bose hamwe bakazaba ari abantu 17 bagize Inama Njyanama y’Akarere.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)