MINISITIRI W’UBUZIMA, DR. SABIN NSANZIMANA YAGAYE ABAGANGA BABI BAGIZE URUHARE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko umuganga Igihugu cyifuza atari ushingira gusa ku bumenyi n’ubunyamwuga, ahubwo ari ufite mbere na mbere ubuntu, ubupfura, ubutwari n’indangagaciro, kuko ibyo ari byo bituma atanga serivisi nziza kandi zubahiriza ubuzima bwa muntu.

Yabitangaje mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi ba Diyosezi ya Kabgayi, barimo n’abaganga, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari yifatanyije n’Ibitaro bya Kabgayi n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima.

Minisitiri yagaragaje ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ko hari abaganga benshi bayijanditsemo, bamwe bakagera n’aho bica abarwayi bari babagannye ngo babavure, abandi bagambanira abari babahungiyeho, barimo n’abakozi bagenzi babo.

Mu baganga bagize uruhare rukomeye muri Jenoside, yavuze Dr. Sindikubwabo Théodore, wahoze ari Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi, na we wari umuganga ariko akananirwa kurinda abo yari akwiye kurengera, ahubwo agashishikariza abantu gukora Jenoside.

Yatanze kandi urugero rwa bamwe mu bakoze Jenoside bari bafite umwuga w’ubuganga, barimo Dr. Niyitegeka Théoneste, wahamwe n’icyaha cya Jenoside agakatirwa imyaka 15 y’igifungo; Dr. Misago Antoine, wavukaga i Shyogwe akaba umwe mu bashinze ishyaka rya CDR; ndetse na Anne Marie Nyirahakizimana, wari umujandarume wabaga mu Bitaro bya Kabgayi, akaba yaragize uruhare mu kwicisha abarwayi n’abakozi b’Ibitaro.

Minisitiri yavuze ko nubwo hari abaganga bakoze ayo mahano, hari n’abagaragaje ubutwari n’ubumuntu, bakarwanira kurokora Abatutsi. Muri bo yatanze urugero rwa Dorothea Mukandanga, wayoboraga ishuri ry’abaforomo rya Kabgayi, wasize ubuzima mu gikorwa cyo gushaka kurokora abari bamuhungiyeho.

Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko ubunyamwuga bw’umuganga budafite agaciro iyo butajyanye n’indangagaciro z’ubumuntu, ashimangira ko umuganga w’ukuri agomba kuba arangwa n’ubuntu, ubupfura n’ubutwari, yaba ari ubaga, utera urushinge cyangwa undi wese ukora mu rwego rw’ubuvuzi.

Yagize ati: “Iyo umuntu aje akugana arembye, ugomba kumubonamo ugukeneye ngo umurengere kurusha amasaha yawe yo kurangiza akazi. Aho ni ho ubutwari bugaragarira, umuntu agatanga ikiruta icyo abandi bakora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, na we yakomeje guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ku Kabgayi, ashimangira ko ubuyobozi bukomeje kubaba hafi no gufatanya na bo mu rugendo rwo kwibuka no kubaka ejo hazaza heza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugaragaza ko mu Batutsi barenga ibihumbi 50 bari bahungiye i Kabgayi, abasaga ibihumbi 35 bishwe, benshi bajugunywa muri Nyabarongo, abandi bicirwa hirya no hino ku musozi wa Kabgayi, ku buryo hakekwa ko hakiri imibiri myinshi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.