MINISITIRI W’UMURIMO MURI SÃO TOMÉ NA PRINCIPÉ YASUYE AKARERE KA MUHANGA

Ku itariki ya 20 Ukwakira 2025, Abagize Komite Nyobozi y’Akarere bakiriye itsinda ry’Abayobozi baturutse mu Gihugu cya São Tomé and Principé bayobowe na Dr. Joucerli Tiny Dos Ramos, Minisitiri w'Umurimo n'Imibereho myiza y'abaturage.

Aba bayobozi baje mu rugendoshuri rugamije kureba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kurengera abaturage batishoboye (Social Protection) n'uruhare rwa JADF mu iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.

Ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere na JADF byibanze kuri gahunda Leta yashyizeho hagamijwe gufasha abaturage batishoboye harimo; kwita ku bantu bafite ubumuga, Ubudehe, Girinka, gufasha abaturage batisoboye bahuye n’ibiza na gahunda yo gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. 

Ibiganiro kandi byagarutse ku ruhare rwa JADF muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene (Graduation)

Nyuma y’ibiganiro, Abagize iri tsinda basuye ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kureba uko Akarere n’abafatanyabikorwa bashyira mu bikorwa gahunda yo gufasha abatishoboye ndetse no kureba uko abaturage bakoresha inguzanyo za VUP FS bashoboye kwiteza imbere.

Ibikorwa byasuwe birimo  urugo mbonezamikurire y’abana bato (ECD), Bureau Social de development, Agakiriro ka Muhanga, Koperative Abadahemuka Karanengufu ikorera mu Mujyi wa Muhanga.