MU BIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE HATANZWE IBIHEMBO KU BAGORE BAKOZE IBIKORWA B’INDASHYIKIRWA
Ku itariki ya 08 Werurwe 2026, hirya no hino mu mirenge habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iravuga ngo:"Umugore ni uw'agaciro".
Ibirori byabimburiwe n'Akarasisi ndetse no kumurika ibikorwa by'iterambere byagezweho n'abagore bo mu Karere ka Muhanga birimo ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, ubukorikori, ikoranabuhanga, ubucuruzi n'ibindi.

Ku rwego rw'Akarere ibirori byabereye mu Murenge wa Shyogwe bikaba byitabiriwe n'abayobozi barimo, Depite MUNYANGEYO Theogene, Senateri NKUBANA Alphonse, Depite UWAMAHORO Prisca, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert, Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere harimo na Komite Nyobozi, inzego z'Umutekano, abafatanyabikorwa b'Akarere n'abandi.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere KAYITARE Jacqueline yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wasubije umugore ijambo, agashyira ku isonga uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore ndetse n’amahirwe angana ku mwana w’umukobwa n’umwana w’umuhungu;
Yashimye kandi gahunda zitandukanye Leta yashyizeho mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubushobozi bw’umugore.
Yashimiye ba Mutimawurugo bo mu Karere ka Muhanga bubatse amazu 12 y’abaturage batishoboye ndetse no kuba bariyemeje gukurikirana no guherekeza imiryango 662 itishoboye bakayihindurira ubuzima,ikivana bukene ku buryo burambye .
Yasoje ubutumwa bwe asaba abagize umuryango kwirinda amakimbirane, gushyira hamwe imbaraga mu kwita ku burere bw’abana babatoza umuco mwiza n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Uyu munsi mukuru kandi waranzwe no gutanga ibihembo kuri ba Mutimawurugo 15 bakoze ibikorwa by'indashyikirwa bibateza imbere ndetse biteza imbere n'abandi. Abahembwe bari mu byiciro bitanu ari byo: Ubuhinzi, Ubworozi, ikoranabuhanga,imiyoborere myiza no gukorana n'ibigo by'imari.
Kuri uyu munsi kandi habayeho igikorwa cyo kuremera ba Mutimawurugo, aho bagabiwe inka 12, Matelas, amafaranga abafasha gukora imishinga mito n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu nzu bubakiwe n’Akarere. Ingo mbonezamikurire y’abana bato kandi zahawe ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo mu gikoni na matelas ndetse hatangwa n’inyunganirangingo ku bantu bafite ubumuga.

Mu ijambo Depite MUNYANGEYO Theogene yagejeje ku bitabiriye bi birori yashimiye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mahitamo meza bwagize yo guteza imbere umugore, hashimangirwa ko, kugira ngo Igihugu gitere imbere ari uko umwana w’umukobwa n’uw’umuhungu, umugore n’umugabo bahabwa amahirwe angana.
Yavuze ko uruhare rw’Abagore ari ingenzi mu kubaka Igihugu, biciye mu nkingi y’Ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere myiza, cyane cyane mu nzego zifatirwamo ibyemezo.
Yavuze kandi ko kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’umugore, ari umwanya mwiza wo kwishimira intambwe abagore bamaze gutera mu nzego zitandukanye ndetse bakagera no ku ntego zo gukora ibikorwa by’indashyikirwa.
Yagaragaje kandi ko ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe imbogamizi zibangamira umugore mu Iterambere n’Umuryango nyarwanda muri rusange n’ingamba zo gukuraho izo mbogamizi.
Yasabye abitabiriye ibirori kwirinda amakimbirane yo mu muryango kuko ari umuryango ari wo rufatiro rw’Igihugu, iyo urimo amakimbirane nta terambere wageraho, bikagira ingaruka no ku Gihugu muri rusange.