MU BIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO, HASHIMIWE ABAKOZI BABAYE INDASHYIKIRWA
Ku itariki ya 09 Gicurasi, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert yifatanyije n'Ubuyobozi n'abakozi b'Akarere n’inzego z’umutekano mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo ufite insanganyamatsiko igira iti:"Ihangwa ry’Umurimo, intego dusangiye."
Muri ibi birori, hatanzwe ikiganiro ku myitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga, abakozi bakaba barasabwe kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo yubakiye ku ndangagaciro zo gukunda umurimo no kuwunoza, ubwitange n’ubunyamwuga, hagamijwe kugera ku musaruro wifuzwa.
Muri ibi birori kandi Ubuyobozi bw’Akarere bwashimye abakozi babaye indashyikirwa mu mwaka wa 2024-2025. Ku rwego rw’Akarere Madamu MUKANDAYISENGA Donata, Umukozi ushinzwe ibaruramari ry’imisoro na NSABIMANA Franҫois; umukozi ushinzwe ikoranabuhanga ni bo babaye abakozi b’indashyikirwa bakaba barahawe ibyemezo by’ishimwe (Certificates).
Mu butumwa bwe, Perezida w’Inama Njyanama Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert yashimiye abakozi babaye indashyikirwa ndetse ashima ubwitange bw’abakozi bose b’Akarere bose muri rusange. Yasabye abakozi gukomeza gukora cyane no gukorana neza, kwegera abaturage no kwakira neza ababagana. Yasababye kandi kubaka ubumwe n’ubudaheranwa no kubitoza abaturage. Yasoje abasaba gukorana neza n’ubuyobozi kugira ngo barusheho gushyira umuturage ku isonga