Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura hamuritswe umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi
Ku itariki ya 01 Kanama, hirya no hino mu Midugudu yose, abaturage bitabiriye byo kwizihiza umunsi Mukuru w'Umuganura wari ufite insanganyamatsiko igira iti:”Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.
Ku rwego rw'Akarere, ibi birori byabereye mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Rukaragata mu Murenge wa Mushishiro, aho abaturage bifatanyije na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Bwana NHIMIYIMANA Gilbert, Komite Nyobozi y’Akarere, abagize Inama y’umutekano itaguye y’Akarere n’abafatanyabikorwa. Ibirori byabimburiwe n'imurikabikorwa ry'umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi.
Bamwe mu baturage bagaragaje ibyo bagezeho babikesha kuba bafite ubuyobozi bwiza, bavuga ko batazatatira igihango, haba mu kwita ku byagezweho no guhanga udushya, dutuma bakomeza kwihaza mu biribwa no kwita ku mibereho myiza.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yavuze ko umuganura ari umunsi wo guhura nk’abatuye Akarere bagasubiza amaso inyuma bakareba ibyo bakoze mu nkingi zose, bakishimira ibyagezweho, bagasuzuma ibitaragezweho ndetse bagafata n’ingamba zigamije gukosora ibitaragenze neza.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga NSHIMIYIMANA Gilbert, asaba ko mu byagaragajwe byagezweho, byibanze ku mirimo y’ubuhinzi, bityo ko abahinzi ntangarugero bakwiye kubera abaturanyi babo urugero, kuko ari bwo barushaho gufatanya kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu muri rusange.
Avuga ko uko abaturage bakora neza, bigaragarira mu manota Akarere gahabwa, kandi ko ayo manota ari ay’abaturage. Yatanze urugero, aho Akarere ka Muhanga kahawe igikombe cyo gukura mu bukene abaturage basaga 3000 umwaka ushize, bigizwemo uruhare nabo bafashijwe n’ubuyobozi.
Agaragaza ko umuganura watangiye mu mwaka wa 1580, kandi Abanyarwanda bawufataga nk’umwanya wo kwishimira ibyagezweho, guhiga imihigo no gushyiraho ingamba zo kuyihigura.
Agira ati, "Umuganura ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho, atari ibihingwa gusa, ahubwo n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi, ibikorwa remezo, n’ibikorwa by’ikoranabuhanga Abanyarwanda bagezeho, no gutekereza mu buryo bwiza bwo kubibyaza umusaruro mu musangiro Nyarwanda, gusaba no kunga Ubumwe bishimira gahunda Leta ibagezaho".