MU MIDUGUDU YOSE, HASUBUKUWE UMUGANDA RUSANGE, PS MURI MINALOC YIFATANYA N’ABATURAGE BO MURI SHYOGWE

Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2022, mu Midugudu yose 331 igize Akarere ka Muhanga, hasubukuwe umuganda rusange nyuma y’igihe kinini warahagaritswe kubera ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Abaturage bari mu muganda

Ku rwego rw’Akarere, uyu muganda wabereye mu Mudugudu wa Murambi, uherereye mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, aho abaturage bifatanyije n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana DUSENGIYUMVA Samuel, ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano mu gusibura imiferege no gusiba ibinogo mu muhanda Misizi-Vunga wangijwe n'imvura, kuwushyiramo Laterite ndetse no gutema ibihuru biteje umwanda kuri uyu muhanda.

PS muri MINALOC, Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bakoreye umuganda mu Murenge wa Shyogwe

Mu butumwa yahaye abaturage b’Umurenge wa Shyogwe bitabiriye uyu muganda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yibanze ku kubasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi no kuyikingiza byuzuye, kwirinda no gukumira ibyabateza ibiza, kugira isuku ndetse no kurushaho kwitabira gahunda yo kugaburira aba ku ishuri.

 PS muri MINALOC Bwana DUSENGIYUMVA Samuel ageza ubutumwa butandukanye ku baturage bitabiriye umuganda

Muri rusange, mu Karere hose uyu muganda waranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo guhanga no gusana imihanda n'ibiraro, kubakira abatishoboye basenyewe n'ibiza, gucukura no gusibura imirwanyasuri, gusibura inzira z'amazi n'imiferege ndetse nyuma y’umuganda abitabiriye bahabwa ibiganiro bitandukanye kuri gahunda za Leta zigamije guteza imbere abaturage

Abaturage bakurikiranye ubutumwa bw’abayobozi nyuma y’umuganda

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)