MU MIRENGE YOSE: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2022 mu Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga, hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Iterambere ry'umugore wo mu cyaro, Inkingi y'ubukungu bw'Igihugu."
Ku rwego rw'Akarere, uyu munsi wizihirijwe mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Kiyumba, aho abaturage bifatanyije na Visi-Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert, Komite Nyobozi y’Akarere, Abajyanama b'Akarere, Inzego z'umutekano n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Visi-Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert, Komite Nyobozi y’Akarere, Abajyanama b'Akarere, Inzego z'umutekano n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Mu Mirenge yose, uyu munsi Mukuru waranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo kumurika ibikorwa by’iterambere byakozwe n’abagore, kuremera abari n'abategarugori batishoboye amatungo maremare n’amagufi, ibiribwa, imyambaro ndetse n'ibindi.
Mu Mirenge yose, uyu munsi Mukuru waranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo no kuremera abari n'abategarugori batishoboye
Ubutumwa bwagarutsweho cyane mu Mirenge yose, ni ubujyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: "Iterambere ry'umugore wo mu cyaro, Inkingi y'ubukungu bw'Igihugu."
By’umwihariko, Visi-Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert wari umushyitsi Mukuru aho ibirori byabereye ku rwego rw’Akarere, yatanze ubutumwa butandukanye, ariko yibanda ku kwibutsa abawitabiriye ko ari umwanya mwiza wo gushima intambwe imaze guterwa n'abari n'abategarugori ndetse no gusuzuma imbogamizi bafite n'ingamba zo kuzikemura.
Visi-Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert wari umushyitsi Mukuru I Kiyumba, ageza ubutumwa ku bitabiriye
Yasoje asaba abagore gukomeza kugira uruhare mu gukumira amakimbirane mu miryango, bakimakaza umuryango utekanye kandi ushoboye kuko umugore ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry'umuryango n'Igihugu muri rusange.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)