MU MURENGE WA MUHANGA ABAYOBOZI BASABWE GUHUZA IMBARAGA NO KWEGERA ABATURAGE

Ku itariki ya 19 Ugushyingo, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline  yagiranye inama n’abayobozi bahagarari ye ibyiciro bitandukanye kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Umurenge wa Muhanga. Inama kandi yitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’Umurenge.

Mu butumwa bwe; Umuyobozi w’Akarere yavuze ko iyi nama yateguwe hagamijwe kwibukiranya inshingano buri muyobozi afite ku muturage no kungurana ibitekerezo ku bikwiriye gukomeza gukorwa kugira ngo umuturage ahore ku isonga.

Yasabye abayobozi guhuza imbaraga, gukorera abaturage, kuba inyangamugayo,kwita ku mibanire y’abagize umuryango, kwita ku mibereho y'urubyiruko, isuku, umutekano n'ibindi.

Umuyobozi w'Akarere kandi yakanguriye abayobozi bitabiriye inama gukomeza kuba hafi y'abaturage mu rugendo rw'ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.