MU MURENGE WA RONGI BIBUTSE ABATUTSI BAROSHYWE MURI NYABARONGO MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
Ku itariki ya 12 Mata 2025 mu Murenge wa Rongi, kuri Paruwasi Gatolika ya Ntarabana, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abaturage bifatanyije na Depite Barthelemy KALINIJABO, Umuyobozi w’ingabo n’Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Amajyepfo, Ubuyobozi bw’Akarere, Perezida w’inama Njyanama y’Akarere, abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere, Umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’Akarere, Abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere, abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere n'abandi bayobozi batandukanye.

Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo waroshywemo Abatutsi basaga 400 bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Ntarabana muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ahubatswe ikimenyetso cy’amateka.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, yavuze ko itariki ya 12 Mata ari itariki mbi cyane, ikomeza kugaruka mu mitima y’abantu benshi, kuko abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Ntarabana batabashije koboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro kubera ko baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ifite imizi mu ngengabitekerezo y'urwango ku batutsi yabibwe mu Banyarwanda igihe kinini.
Yagarutse ku bikorwa byakozwe mu Karere ka Muhanga mu minsi ibanziriza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi birimo gusobanurira abaturage itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, gutanga ibiganiro ku bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse agaragaza ko bakoze ibikorwa byo kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse avuga ko ibyo bikorwa bizakomeza. Umuyobozi w’Akarere yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigasubiza u Rwanda ubuzima.
Yasabye abafite amakuru y’ahari imibiri y’abatutsi itarashyingurwa kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Mu butumwa bwe, Hon Depite KALINIJABO Barthelemy, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abafite ababo bajugunywe mu mugezi wa Nyaborongo n’abafite ababo baguye mu Murenge wa Rongi no mu nkengero zawo. Yashimiye Abarokotse Jenoside bataheranywe n’agahinda ahubwo bagafatanya n’abandi mu kwiyubakira Igihugu; yashimye kandi Ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ashima n’ingamba zashyizweho na Leta y’ubumwe zo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, yashimiye Akarere ka Muhanga kubatse ikimenyetso cy’amateka ndetse na Diyosezi Gatolika ya Kabgayi yatanze ubutaka cyubatsweho.
Yasoje asaba urubyiruko kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse asaba ababyeyi gutoza abana kwanga ikibi no kubigisha amateka y’ukuri y’Abanyarwanda.








