MUHANGA: ABADEPITE BATANGIYE URUZINDUKO RW’IMINSI 14 MU KARERE

Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022; Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline hamwe n'abahagarariye inzego zitandukanye mu Karere, bakiriye itsinda ry'Abadepite rigizwe na Hon. BUGINGO Emmanuel na Hon. Suzanne MUKAYIJORE batangiye uruzinduko rw'iminsi 14 mu Karere, hagamijwe kurushaho kwegera abaturage, kumenya ibirebana n’imibereho y’abaturage muri rusange n’imibereho y’abaturage bo mu byiciro byihariye, by’umwihariko urubyiruko, abagore, abafite ubumuga n’abageze mu zabukuru.

 

Hon. BUGINGO Emmanuel na Hon. Suzanne MUKAYIJORE batangiye uruzinduko rw'iminsi 14 mu Karere

 

Bazanakurikirana aho imyanzuro yashyikirijwe Guverinoma ku bibazo byari byagaragaye mu ngendo rusange z’Abadepite zo muri Werurwe 2022 bigeze bikemuka.

 

By’umwihariko, bazanagirana ibiganiro n’abayobozi, barebe uko gutoza indangagaciro n’umuco w’ubwangamugayo bikorwa kandi bikitabwaho mu gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma ziteza imbere umuturage.

Muri uru ruzinduko kandi, bazasura Imirenge yose, bagenzure aho imwe mu mishinga y'iterambere yagenewe ingengo y'imari mu mwaka wa 2022-2023 ndetse n'iyambukiranya imyaka igeze ishyirwa mu bikorwa.

 

Bazanaboneraho umwanya wo kuganira n'abaturage muri buri Murenge, bungurane ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zigamije guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza yabo.

Abahagarariye inzego zitandukanye mu Karere n’abayobozi b’Amashami bakiriye Abadepite

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)