MUHANGA: ABAGIZE INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE BARISHIMIRA IBIKORWA BAKOZE MURI 2024-2025
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Muhanga Madamu MUKASEKURU Marcelline avuga ko mu mwaka wa 2024-2025, Ba Mutimawurugo bo mu Karere ka Muhanga bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigaragarira buri wese. Ibi yabitangaje mu nama y’Inteko rusange yabaye ku itariki ya 01 Nzeri 2025.
Bimwe muri ibyo bikorwa byakozwe harimo gukangurira abagore kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bakanakoresha ikoranabuhanga bizigama banaka inguzanyo, ubukangurambaga ku bakobwa n’abagore ku kwiga imyuga n’ubumenyngiro no kwihangira imirimo, Abakobwa n’abagore bize imyuga n’ubumenyingiro bahawe ibikoresho bibafasha mu gutangira umwuga bize, imiryango yakanguriwe kugira isuku mu ngo birinda indwara ziterwa n’umwanda muri gahunda ya “Gera no mu ntanzi z’urugo”, imiryango yabanaga idasezeranye yaraganirijwe, irigishwa irasezerana, Abangavu babyariye iwabo, bakorewe ubuvugizi kugirango basubire mu buzima busanzwe mu nzego zitandukanye bafashijwe kubona ubutabera, kwiga imyuga n’ ubumenyingiro, abandi basubijwe mu mashuri asanzwe abari bafitanye ibibazo n’ababyeyi babo, baraganirijwe birakemuka, imiryango yahawe ibiti by’Imbuto ziribwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana n’ibindi