MUHANGA: ABAHAGARARIYE IMIRYANGO ISHINGIYE KU MYEMERERE BIYEMEJE KUGIRA URUHARE MU GUKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE UMURYANGO
Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yayoboye inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere n’abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Karere ka Muhanga hagamijwe kungurana ibitekerezo ku ruhare rwabo mu gukemura ibibazo byugarije umuryango ndetse n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage muri rusange.
Muri iyi nama, abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere biyemeje gufatanya n’Akarere gukemura ibibazo bibangamiye umuryango hagamijwe gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye.
Basabwe gukomeza ubukangurambaga bushishikariza abagize umuryango kubana neza birinda amakimbirane, kurwanya ubuzererezi bw’abana, guta ishuri n’imirimo mibi ibakoreshwa, gushishikariza imiryango ikibana mu buryo butemewe n’amategeko igafashwa gusezerana; Kwigisha urubyiruko rushaka gushyingirwa mu gihe gihagije, no guherekeza abashakanye gukomeza kubana mu mahoro no kubatoza uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibindi.
Muri iyi nama kandi hatowe Komite y’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero (RIC) ku rwego rw’Akarere iyobowe na Rev. Pasiteri SIBOMANA Fidèle, Umuyobozi w’Itorero Presbytérienne mu Ntara y’Amajyepfo.