Muhanga: Abahinzi barasabwa gukoresha inyongeramusaruro no guhingira ku gihe

Ku itariki ya 23 Nzeri 2025 Umuyobozi w'Akarere Madama KAYITARE Jacqueline ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije iterambere ry’Ubukungu Bwana BIZIMANA_Eric, Abafatanyabikorwa b'Akarere mu buhinzi n'inzego z'umutekano bifatanyije n'abaturage b’Umurenge wa CYEZA mu gutangiza igihembwe cy'ihinga 2026A, haterwa imbuto y'ibigori ku buso bwa Ha 13 kuri site ya TAKWE

Mu butumwa abayobozi bagejeje ku baturage, babasabye kubyaza umusaruro ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi hibandwa ku byanya byatoranyijwe (Food Basket Sites) muri gahunda yo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi. Bakanguriwe guhingira ku gihe, gukoresha neza inyongeramusaruro, kurwanya isuri no kwitabira gukorera mu Makoperative.

Abayobozi basabye kandi abaturage kwitabira izindi gahunda zirimo kujyana abana bose ku ishuri, kwita ku isuku, umutekano n’izindi.

Abanyamuryango ba Koperative Tuzamurane ikorera kuri Site ya TAKWE bavuga ko biteguye kuzabona umusaruro ushimishije.

Perezida wa Koperative yagize ati: “Twahawe inyigisho ku guhinga kinyamwuga, ubu twamaze gutegura ubutaka, abahinzi bacu bari mu murongo. Aha twateye ibigori ni hegitari 13, turizera ko kubera duhingiye ku gihe umusaruro wacu uzaba ushimishije “

Umwe mu bahinzi ba Koperative Tuzamurane Cyeza avuga ko abenshi bamaze kwishyura imbuto n’ifumbire, kandi bazi akamaro ko guhingira ku gihe nka Koperative kuko aribwo haboneka umusaruro uhagije.

Yagize ati: "Leta iba yatugiriye neza ikaduha ubutaka tudakodesha, imbuto n’ifumbire kuri nkunganire, rwose turishimye kuko baje no kuduterera imbuto, natwe turihutisha igihe baduhaye tuzabe twamaze gutera, muri koperative nta mikino ni ugukurikiza amabwiriza".