MUHANGA: ABATURAGE BARASHIMIRA UMUKURU W’IGIHUGU WABAHAYE IFUMBIRE

 Ku itariki ya 11 Ugushyingo, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline  ari kumwe na n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana BIZIMANA Eric  n'abafatanyabikorwa b'Akarere mu buhinzi  bifatanyije n’abahinzi bo mu Murenge wa Cyeza mu Kagari ka Nyarunyinya  mu gikorwa cyo kubagara no gutera ifumbire ya DAP mu bigori bihinze kuri hegitari 13 ku butaka buhuje mu cyanya cya TAKWE  (FOBASI).

Ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa DAP yatewe uyu munsi  yatanzwe na Leta kuri nkunganire 100% mu rwego rwo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro w'ubuhinzi mu bwinshi no mu bwiza mu byanya byatoranyijwe (FOBASI).

Umuyobozi w’Akarere  Madamu Kayitare Jacqueline, avuga ko gahunda yo kunganira abahinzi 100%, igamije kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, hagamijwe kubona ibiribwa bihagije no kuzamura ubukungu bw’umuturage, akabona amafaranga agurwami n’ibindi akenera aho kubibona bimugoye.

Agira ati "Iyi fumbire irimo guterwa mu Gihugu hose by’Umwihariko mu Karere ka Muhanga, ikigamijwe ni ukuzamura umusaruro, umuhinzi akihaza akabona amafaranga agakora neza izo gahunda zose zimusaba amafaranga, nibazamura umusaruro bazanabasha kwigurira ibyo bakeneye ku gihe bityo imibereho yabo irusheho kuba myiza".

Avuga ko impamvu y’iyo fumbire ari ukubona umusaruro mwinshi kandi mwiza, kuko umwuga w’ubuhinzi utunze Abanyarwanda bose, baba abahinga n’abadahinga kandi ubuhinzi ari umwuga wongera ubukire nk’iyindi.

Abahinzi bashimiye Umukuru w’Igihugu wabahaye ifumbire ku buntu. Umwe muri aba bahinzi yagize ati:” Turashimira Nyakubahwa Peerezida wa Repubulika uhora ashaka icyateza abaturage imbere, yaduhaye inka tubona amata ndetse n’ifumbire none yongeye no kuduha n’ifumbire mvaruganda yo kubagaza ibigori byacu.| Uyu muturage yavuze ko bizeye kuzabona umusaruro wikubye kabiri ku wo babonaga kuko ifumbire bahawe n’Umukuru w’Igihugu bazayikoresha neza kandi na bo bakazashaka indi kugira ngo umusaruro wiyongere.