MUHANGA: ABATUYE AKARERE BAZINDUKIYE MU MATORA Y’UMUKURU W’IGIHUGU N’AY’ABADEPITE
Ku itariki ya 15 Nyakanga abaturage b’Akarere ka Muhanga bazindukiye mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite. Ku itariki ya 16, habaye amatora y’ibyiciro byihariye birimo Abadepite 24 bahagarariye 30% by’abagore mu nteko Ishinga Amategeko, abadepite babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ari kumwe na Perezida w’agateganyo w’Inama Njyanama y’Akarere n’abandi bajyanama batoreye kuri site y’ishuri ribanza rya Gahogo. Muri aya matora, abarwayi, abarwaza n’abakozi bo kwa muganga bishimiye kuba barahawe amahirwe yo kwitorera abayobozi kuko bashyiriweho ibyumba by’itora mu Bitaro.
Mu Bitaro bya Kabgayi, umwe mu babyeyi avuga ko yari kuri lisite y’itora, ariko akaba yari ababajwe n’uko yashoboraga kudatora kuko igihe cyo gutora cyageze ari kwa muganga. Yagize ati, "Nishimiye kuba ntoye nanabyaye, byari kumbabaza iyo mbura amahirwe yo kwitorera Umukuru w’Igihugu n’abadepite, iyi site yatunejeje cyane, ndishimye cyane". Umwe mu bakozi b’ibitaro bya Kabgayi avuga ko yaraye izamu atanga serivisi, ku buryo iyo batabegereza serivisi z’itora yari kuba atakaje amahirwe yo kwihitiramo abayobozi.
Agira ati, "N’ubu naraye izamu, nzindutse ntora ndakomeza gufasha abarwayi, serivisi ntacyo yangirikaho".
Ku itariki ya 22 Nyakanga ni bwo Komisiyo y’amatora yatangaje mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Abadepite ndetse n’amatora y’Ibyiciro byihariye. Komisiyo ikaba yaremeje ko Nyakubahwa Paul Kagame ari we watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu ku majwi 99.18%