MUHANGA: ABIKORERA BANENZE BAGENZI BABO BAGIZE URUHARE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
Ku itariki ya 20 Gicurasi, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi Ushinzwe Abakozi mu Rugaga rw’Abikorera ku rwego rw'Igihugu Bwana MUTAGOMA Felix, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert, Komite Nyobozi y'Akarere, IBUKA, Abayobozi mu nzego z’Urugaga rw’Abikorera, Abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere, inzego z'umutekano n'abikorera bo mu Karere ka Muhanga.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Ushinzwe Abakozi muri PSF ku rwego rw'Igihugu Bwana MUTAGOMA Felix yatangiye yihanganisha abarotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Kabgayi.
Yavuze ko Kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo guha agaciro no kuzirikana ubuzima bw’Abatutsi barimbuwe bazira uko baremwe.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ingaruka z’ubuyobozi bubi bwamaze imyaka myinshi bubiba urwango n’ivangura mu Banyarwanda. Yibukije ko muri jenoside hishwe Abatutsi barenga Miliyoni. Yagaye abikorera bagize uruhare muri Jenoside bagiye batanga amafaranga, imodoka no kugura ibindi bikoresho bitandukanye byakoreshejwe mu kwica Abatutsi.
Yagize ati:” Iyo abikorera bataza gutanga uriya musanzu w’ibikoresho, w’amafaranga, w’amamodoka; ntabwo iriya Jenoside iba yarakozwe ngo igere kuri buriya bukana nk’uko tubuzi.”
Yavuze ko uyu munsi twishimira ko u Rwanda rwibarutse intwari ari zo ngabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zahagaritse jenoside yakorwaga amahanga ahari kandi arebera. Yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu.
Yashoje ubutumwa bwe, ashimira Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batacitse intege, bakarenga agahinda n’ibikomere bitoroshye bafite, bakongera gukora ibikorwa byinshi by’iterambere, bagakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubukerarugendo, n’ibindi byose bikomeje gutanga akazi ku Banyarwanda bikanongera umusaruro w’Igihugu.