Muhanga: Bibutse Abayobozi n’Abakozi b’iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama n’amwe muma Komine yari ayigize bazize jenoside yakorewe Abatutsi

Ku itariki ya 20 Kamena, ku cyicaro cy’Akarere ka Muhanga habereye  igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Abayobozi n’Abakozi b’iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama n’amwe muma Komine yari ayigize abarizwa mu Ifasi ya Muhanga (Komine ya Nyamabuye, Rutobwe, Mushubati, Bulinga, Nyakabanda na Nyabikenke) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Iki gikorwa kitabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y'Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert, Komite Nyobozi y’Akarere, Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, IBUKA, Inzego z'umutekano, Imiryango y’abo twibuka n’Abakozi b’Akarere.

Iki gikorwa kandi; cyabimburiwe no koroza Inka Imiryango 2 y’abarokotse Jenoside batishoboye ku bufatanye bw’Abayobozi n’Abakozi b’Akarere.

Mu bu tumwa bwe,Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga,Madamu  Kayitare Jacqueline, yavuze ko abari abakozi ba Perefegitura Gitarama, bakoraga bagamije guteza imbere Igihugu n’imiryango yabo, ariko abo bakoranaga bo siko babishakaga ahubwo bahisemo kubambura ubuzima kubera imiyoborere mibi.

Avuga ko abakoreraga Perefegitura Gitarama bari bizeye ko n’ubwo bahabwaga imirimo iciriritse, bari kuzagera aho bagafatwa nk’abandi, ariko nabyo byaranze baricwa, Igihugu kibura abagikorera, ahubwo kigwiza ibigwari byuzuye ubugome, ariko ko ibyo bitazongera ukundi kuko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagaruye Ubumwe kandi abarokotse Jenoside ntibazongera kwicwa.

Agira ati "Ubundi Leta ifite inshingano zo kurinda abaturage bayo, umukozi mugenzi wawe uba wizeye ko muhujwe n’akazi mukwiye kuba mufashanya mu byiza n’ibibi, ariko Abatutsi baranzwe no mu mirimo barahigwa kandi ababahigaga bari babazi neza ntaho kubahungira, ariko ntibizongera kuko Leta y’Ubumwe yimitse Ubunyarwanda".

Iki gikorwa cyasojwe no gushyira indabo ku kimenyetso cy’amateka, ahanditse amazina y’ Abayobozi n’Abakozi b’iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama n’amwe muma Komine yari ayigize bazize jenoside yakorewe Abatutsi.