MUHANGA : GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYEPFO MADAMU KAYITESI ALICE YASABYE AKARERE GUKOMEZA KWITA KU ISUKU Y’UMUJYI
Mu rwego rwo kureba uko isuku ihagaze mu Mujyi wa Muhanga, ndetse no ku muhanda munini uhuza Uturere twa Kamonyi – Muhanga - Ruhango;
Kuwa 11 Mutarama 2021, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice yasuye Akarere ka Muhanga areba uko isuku yubahirizwa mu Mujyi wa Muhanga, ndetse no ku muhanda munini uhereye aho Muhanga ihanira imbibi n’Akarere ka Kamonyi kugeza aho igabanira n’Akarere ka Ruhango.
Nyuma yo kuzenguruka Umujyi, inkengero zawo ndetse no ku muhanda munini uhuza Akarere ka Muhanga n'Uturere twa Kamonyi na Ruhango; Madamu Guverineri yashimye ibimaze gukorwa muri gahunda yo gutera indabo ku nkengero z'umuhanda no kuhakora isuku, asaba ko hakomeza gushyirwamo imbaraga.

By'umwihariko; Madamu Guverineri yasabye ko harushaho kwitabwa ku gutera ibiti by’imirimbo n’imikindo ku nkengero z’umuhanda mu rwego rwo kurimbisha Umujyi wa Muhanga, gukomeza gutera indabo aho zitari no gukurikirana izatewe mbere kugira ngo izitarafashe zisimbuzwe, gukuraho ibyapa bishaje no kuvugurura ibigikoreshwa no gusiga amarange ku mazu.
Aho yasuye hose mu Karere ka Muhanga; Madamu Guverineri yari aherekejwe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madamu MUKAGATANA Fortunée hamwe n'Abanyamahanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ya Cyeza, Shyogwe na Nyamabuye.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)