MUHANGA : GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYEPFO YASABYE ABAYOBOZI N’ABAKOZI B’AKARERE KONGERA UMURAVA MU ISHYIRWAMUBIKORWA RY’IMIHIGO Y’AKARERE 2020-2021

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice yabivuze kuwa 12 Mutarama 2021, mu nama yagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere, abayobozi b’amashami ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Muhanga hagamijwe kurebera hamwe aho imihigo y’akarere 2020-2021 igeze ishyirwa mu bikorwa.

Muri iyi nama, buri muyobozi w’ishami yahawe umwanya agaragariza Madamu Guverineri w’Intara y’Amajyepfo aho imihigo ikurikiranirwa mu ishami ayoboye igeze ishyirwa mu bikorwa, imbogamizi zihari ndetse n’uburyo bwo buteganyijwe bwo kuzikemura.

Nyuma yo kugaragarizwa aho imihigo y’Akarere 2020-2021 igeze ishyirwa mu bikorwa; Madamu Guverineri yashimye intambwe imaze guterwa, asaba ubuyobozi n’abakozi kutirara ahubwo bakarushaho kongera umurava kugira ngo Akarere katazongera kuza ku mwanya udashimishije kagize mu mihigo y’umwaka wa 2019-2020, kandi hakanabaho impinduka zifatika mu mibereho y’abaturage.                       

Madamu Guverineri yasoje asaba ubuyobozi bw’Akarere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge kongera ubukangurambaga bwo kumenyekanisha imihigo mu baturage, bakamenyeshwa ibikorwa biri kubakorerwa biri mu mihigo, ndetse n’icyo bizabamarira. By’umwihariko yabasabye kurushaho kwita ku mihigo ijyanye n’ibikorwaremezo.

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)