MUHANGA : GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYEPFO YASABYE URUBYIRUKO KURUSHAHO KWIMAKAZA IHAME RY’UBURINGANIRE NO KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice yabivugiye mu kiganiro cyahuje urubyiruko rwaturutse mu byiciro bitandukanye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa 14 Ukwakira 2021 mu cyumba mberabyombi cya GAHOGO Adventist Academy, hagamijwe kuganira ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

 

Guverineri ageza ubutumwa ku rubyiruko

 

Afungura iki kiganiro; Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mme KAYITESI Alice yasabye urubyiruko gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu gishyize imbere ihame ry’uburinganire, kandi kirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yabibukije ko ari imbaraga z’Igihugu, zubaka kandi vuba, abasaba gutanga ibitekerezo bizatuma ihame ry’uburinganire rirushaho kwimakazwa, ndetse anabasaba kwiyemeza ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma ibi bigerwaho kuko ubuzima bw’Igihugu buri mu biganza byabo.

Madamu Guverineri kandi ; yanaboneyeho umwanya wo kubibutsa ko amatora y’inzego z’ibanze yegereje, bityo abashishikariza kuzayitabira no kuzayagiramo uruhare, bakazatora ababafitiye akamaro.

Urubyiruko n’abafatanyabikorwa ku nzego zitandukanye bari bitabiriye ikiganiro

Iki kiganiro cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere n’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu (GMO) hagamijwe kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Karere ka Muhanga.

Iki ni kimwe mu bikorwa bitandukanye biri gukorerwa mu Karere ka Muhanga ku bufatanye na GMO, bigamije kwimakaza ihame ry'uburinganire mu rwego rwo gukomeza kwitegura umunsi nyirizina wa #GenderAccountabilityDay2021 uzizihirizwa i Muhanga mu mpera z'uku kwezi.

Iki kiganiro kandi cyari cyanitabiriwe n'abayobozi ndetse n'abafatanyabikorwa ku nzego zitandukanye.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)