MUHANGA: GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYEPFO YATANGIJE IGIHEMBWE CY’IHINGA 2024A
Ku itariki ya 19 Nzeri 2023, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice KAYITESI ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Bwana Erick BIZIMANA, inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere mu buhinzi n’Ubworozi bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruli mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2024A ku rwego rw’Intara.
Mu gutangiza iki gihembwe cy’ihinga hatewe imbuto y’ibigori ku butaka buhuje buri ku buso bwa hegitari 9 mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe.
Mu butumwa yagejeje ku baturage, Guverineri Alice KAYITESI yabibukije ko umurimo w’ubuhinzi utunze abantu benshi ari abahinga n’abadahinga. Yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo guhinga byinshi kandi byiza mu rwego rwo guhangana n’ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka ku isoko. Yabwiye abaturage ko kugira ngo umusaruro uhagije ubone ubutaka bwose budahinze bugomba guhingwa ndetse n’ibibanza bitarukwa bigomba guhingwa.
Yakanguriye abahinzi kwitabira guhinga bakoreshe ifumbire mvaruganda abasaba kwirinda kuyitwara ahandi no kuyikoresha mu byo itagenewe. Yasabye kandi abaturage bahawe na Leta imbuto y’ibijumba gufasha abagenzi babo kubona na bo iyo mbuto kugira ngo na bo bashobore guhinga ibijumba.
Guverineri kandi yibukije ababyeyi ku igihe cyo gutangira umwaka mushya w’amashuri kiri hafi, abasaba kuzohereza abana ku ishuri ku gihe no kuzagira uruhare mu gutanga inyunganizi ifasha abana gutafa ifunguro ku ishuri. Yabibukije ko inyunganizi isabwa atari amafaranga gusa ko ahubwo umubyeyi ashobora kohereza ibyo afite nk’ibiribwa bikavunjwa mu mafaranga.
Mu gusoza yagize ati:" Ubukungu bw’Igihugu ni abaturage. Umuturage agomba kubaho atuje, atekanye kandi ateye imbere. "