Muhanga: Habaye inama y’inteko rusange y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere

Ku itariki ya 05 Kamena, mu cyumba cy’inama cya Hotel Saint Andre Kabgayi habereye inama y’Inteko rusange y’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere JADF.  Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku ruhare rw’Abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2024-2025, ibyavuye mu bushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda EICV7, gahunda y'Igihugu yo kuvana abaturage mu bukene ku buryo burambye n’ imyiteguro y’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Afungura iyi nama ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana BIZIMANA Eric yavuze ko iterambere ry’Akarere rigerwaho igihe habonetse ubufatanye bw’ibyiciro bose bikorera mu Karere. Yavuze kandi ko abafatanyabikorwa b’Akarere bafite uruhare mu mitangire ya serivisi inoze binyuze mu kujya inama no gusangira amakuru. 

Muri iyi nteko rusange hagaragajwe ibikorwa byakozwe n’abafatanyabikorwa mu mihigo y’umwaka wa 2024-2025. Mu rwego rwo guhanga umurimo, higishijwe urubyiruko rugera kuri 482, muri aba bigishijwe abagera ku 154 bahawe ibikoresho bibafasha gutangira umurimo. Hakozwe kandi  ubukangurambaga mu kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, hakaba harakozwe  amatsinda 1049 agizwe n’abanyamuryango 27930 mu Mirenge yose. Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hatanzwe amahugurwa ku bahinzi borozi, hakozwe pepiniyeri y’ibiti bivangwa n’imyaka mu tugari 63 mu rwego rwo gufata neza ubutaka no kurwanya isuri.  Hatanzwe amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe, isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa yahawe ibyiciro bitandukanye.

Mu gusoza iyi nama, Umuyobozi w’Akarere wungirije yashimye ubufatanye burangwa hagati y’Akarere n’Abafatanyabikorwa b’Akarere aboneraho kubasaba gukomeza kugira uruhare muri gahunda ya Leta yo gukura abaturage mu bukene ku buryo burambye.