MUHANGA: HAFUNGUWE KU MUGARAGARO IMURIKAGURISHA RYA 9 RY’INTARA Y’AMAJYEPFO RIRI KUBERA MU MUJYI WA MUHANGA
Kuri uyu wa 24/12/2022, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Bwana BUSABIZWA Parfait, yafunguye ku mugaragaro imurikagurisha rya 9 ry’Intara y’Amajyepfo rifite insanganyamatsiko igira iti: ’’TUMURIKE IBYO DUKORA, TWUBAKA UBUKUNGU BUTAJEGAJEGA’’ riri kubera kuri Stade y’Akarere ka Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Bwana BUSABIZWA Parfait, yafunguye ku mugaragaro imurikagurisha rya 9 ry’Intara y’Amajyepfo
Iri murikagurisha ryateguwe ku bufatanye bw’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo hamwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa bikorerwa iwacu (Made in Rwanda), gufasha abikorera, amakoperative, n’ibigo bitandukanye kwamamaza ibyo bakora, kwigira ku bandi mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umuco wo guhanga udushya, imyidagaduro, kugurisha no kugura ibyo abantu bakeneye, ndetse no kurushanwa kuko hateganyijwe ibihembo bitandukanye ku bazitwara neza mu gihe cy’imurikagurisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajepfo n’Abayobozi b’Uturere basura abamurika ibikorwa
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’Uturere twose tugize Intara y’Amajyepfo, amakoperative atandukanye, inganda, ibigo by’itumanaho n’ikoranabuhanga, ubukorikori, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi busanzwe, ibigo by’imari, imyidagaduro ndetse n’abanyamahanga baturutse mu gihugu cya Misiri.
Dr. KUBUMWE Celestin, uhagarariye urugaga rw’abikorera ku rwego rw’Intara yashimiye Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu gutegura iri murikagurisha, abaje ku murika ibikorwa byabo bitandukanye ariko by’umwihariko ashimira Akarere ka Muhanga kuko ariko kakiriye iri murikagurisha rya 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Bwana BUSABIZWA Parfait, afungura iri murikagurisha yashimiye urugaga rw’abikorera ndetse n’ abafatanyabikorwa batandukanye bo mu ntara y’Amajyepfo ndetse anabashishikariza gushyiramo imbaraga bagakangurira abantu kurizamo bityo bikabafasha no kugurisha ndetse anabasaba ko bakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo mu imurikagurisha rizaba umwaka utaha rizitabirwe n’ingeri z’abafatanyabikorwa batandukanye kandi ku kigero gishimishije.
Iri murikagurisha ryo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo ribaye ku nshuro ya 9 by’umwihariko rikaba ribereye mu Karere ka Muhanga ku nshuro ya 2. Iri murikagurisha biteganyijwe ko rizamara iminsi 10, aho ryatangiye ku wa 22/12/2022 rikazasozwa ku wa 30/12/2022.
Yanditswe na:
NDATEBA Valens (PRMCO)