Muhanga: Hasojwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere

Ku itariki ya 20 Kamena, kuri Stade ya Muhanga, hasojwe imurikabikorwa ry’iminsi ine ryateguwe ku bufatanye bw’Akarere n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere (JADF), ryari rifite insanganyamatsiko igira iti:”Umuturage uteye imbere, ishema ryacu.”Ni igikorwa kitabiriwe n’Abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Perezida wa JADF, inzego z’umutekano n’abandi.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere yashimiye abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa ndetse ashima n’uruhare rwabo mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Muhanga. Yashimye ibikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, ku bufatanye bw’Akarere n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere. Yabashimiye kuba barahisemo gutanga umusanzu mu iterambere  n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Muhanga.

Yagize ati:”Mukwiriye kwishimira umusaruro uva mu bufatanye kuko ibyegeranyo byinshi bigaragaza impinduka nziza  mu mibereho y’abaturage kandi  zishingira kuri uyu musanzu muba mwatanze ndetse n’ibindi bikorwa bishyigikira abaturage”.

 Yasabye abafatanyabikorwa gukomeza gukorera hamwe ndetse akaba yarashimye ko ubu bufatanye bugaragara hagati y’abafatanyabikorwa n’abagize inama Njyanama y’Akarere. Yagaragaje ko iyo buri rwego rukoze ukwarwo habaho gutatanya imbaraga cyangwa ugasanga abafatanyabikorwa barashyize imbaraga ahantu hamwe ahandi hakibagirana. Yasoje ubutumwa bwe ashimira buri wese wabigizemo uruhare kugira ngo imurikabikorwa rigende neza

 Iki gikorwa cyashojwe no gushimira abitabiriye iri murikabikorwa hatangwa ibikombe na Certificates ku bafatanyabikorwa b'Akarere.