MUHANGA: HASOJWE UBUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 YAHARIWE GUKUMIRA NO KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA
Ku itariki ya 10 Ukuboza kuri Stade ya Muhanga, habereye igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohorera rishingiye ku gitsina. Ni igikorwa cyahujwe na Siporo rusange isanzwe iba ku rwego rw’Akarere ku cyumweru cya Kabiri cya buri kwezi.
Igikorwa cyo gusoza ubu bukangurambaga cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwana MUGABO Gilbert, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana BIZIMANA Eric, inzego z’umutekano n’abandi. Mu gusoza iyi gahunda hatanzwe ibiganiro byibanze ku mpamvu zitera ihohotera, ingaruka rigira ku wahohotewe, umuryango n’Igihugu muri rusange, ibihano bitandukanye bihabwa uwakoze ihohotera ndetse hatangwa n’inama ku buryo bwo kuryirinda.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza yasabeye abaturage kwirinda ibikorwa byose biganisha ku ihohotera yabibukije ku ibihano bigera ku wahohoteye biba biremereye kandi ko bigira ingaruka ku muryango. Yasabye abaturage kujya batanga amakuru aho babonye ibikorwa nk’ibi kuko kubihishira bigira ingaruka ku wahohotewe.
Buri mwaka, kuva ku itariki ya 25 Ugushyingo kugeza ku ya 10 Ukuboza, u Rwanda rwifatanya n'Isi yose mu kuzirikana iminsi 16 yahariwe gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba yaravugaga ngo:” Dufatanye! Dukumire ihohotera rishingiye ku gitsina”