MUHANGA: HASUBUKUWE SIPORO RUSANGE “CAR FREE DAY”
Ku cyumweru tariki ya 05 Ukuboza 2021, mu mujyi wa Muhanga hasubukuwe Siporo rusange izwi ku izina rya Car Free Day, aho abaturage batuye mu Mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo baramukiye muri Siporo rusange, berekeza kuri Stade-Muhanga ahakomereje imyitozo ngororamubiri. Iyi siporo rusange yaherukaga kuba I Muhanga muri Mutarama 2020, kubera ingamba zo kwirinda Covid19.
Ibyishimo byari byose kubayitabiriye.
Nyuma ya Siporo rusange; abitabiriye bahawe ubutumwa ku kamaro ka siporo, kwirinda Covid19, icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n'akarengane, iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda imirire mibi n'igwingira ry'abana, isuku n'isukura ndetse banapimwa indwara zitandura.
Muri iyi Siporo rusange kandi; twanifatanyije n'Abayobozi batandukanye barimo Hon. Député Barthelemy KALINIJABO, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga, abayobozi b'Akarere ka Muhanga ndetse n'Abayobozi b'Akarere ka Huye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga n’uw’Akarere ka Huye bari bitabiriye siporo rusange
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe I Muhanga guhera mu mpera za 2017 hagamijwe gushishikariza abatuye Umujyi wa Muhanga umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.
AMWE MU MAFOTO y’ABITABIRIYE SIPORO RUSANGE
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)