MUHANGA: HATANGIJWE GAHUNDA YO KWIGISA KU BURENGANZIRA BWA MUNTU “IJWI PROGRAM”

Ku itariki ya 22 Nzeri 2025, Umuryango Hope of Family (HoF) ku bufatanye n’Akarere  batangije gahunda“Ijwi Program” igamije gufasha abaturage kumenya uburenganzira n’inshingano zabo, guharanira iterambere ry’abagize umuryango no guha abarezi ubumenyi n’imfashanyigisho hagamijwe kubafasha kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere uburenganzira bwa muntu mu mashuri no mu miryango.

Igikorwa cyo gutangiza iyi gahunda kitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, Umuyobozi wa Hope of Family (HoF), Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abarimu n'abashakashatsi,Abakozi bashinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere  n’Imirenge,inzego z’umutekano n’abandi.

Hope of Family (HoF) ni umuryango utari uwa Leta ukorera mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, guhera muri 2018. Mu myaka irenga irindwi, Hope of Family yakoze ibikorwa binyuranye byo kugabanya ubukene bukabije mu miryango binyuze mu guteza imbere uburezi bw’abana no kuzamura imibereho myiza y’imiryango. Icyerekezo cyayo ni ukugira imiryango ibayeho neza, ifite uruhare rukwiye kandi rukozwe ku gihe mu burezi bw’abana bayo no mu iterambere ryayo bwite.