MUHANGA: HATANGIJWE ICYUMWERU CYAHARIWE IBIKORWA BY’UMUJYANAMA

Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2020; mu cyumba cy'inama cy'Akarere; Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana SHYAKA Théobald yatangije ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by'umujyanama mu Karere ka Muhanga; aho abajyanama bazasura Imirenge yose hagamijwe kumenya no gusuzuma ibibazo by’ingutu byugarije abaturage, gusura imishinga n’ibikorwa bitandukanye, gukora ubukangurambaga ku byiciro bishya by’ubudehe, ndetse no kumenyekanisha imihigo y’Akarere 2020-2021 mu nzego z’ibanze no mu bafatanyabikorwa.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana SHYAKA Théobald atangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by'umujyanama

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by'umujyanama; abajyanama bagabanyije mu matsinda 6; basuye imishinga n'ibikorwa by'iterambere mu Mirenge ya Nyamabuye, Shyogwe, Cyeza, Muhanga, Mushishiro na Nyarusange.

Bashimye imishinga n'ibikorwa basuye, ndetse banatanga inama zitandukanye zo kurushaho kunoza ibyo basanze bitanoze neza, hashingiwe ku mwihariko wa buri mushinga/gikorwa, ndetse no kubisigasira.

Nyuma yo gusura imishinga n'ibikorwa; muri buri Murenge muyavuzwe haruguru; abajyanama bakoranye inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa n’Abajyanama b'Umurenge; aho baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ishyirwamubikorwa ry'imihigo 2020-2021, ibyiciro bishya by'ubudehe n’ibibazo by'ingutu biri mu Murenge bikeneye ubuvugizi.

Biteganyijwe ko ku munsi w'ejo kuwa 20/11/2020; iki gikorwa kizakomereza mu Mirenge isigaye ya Rugendabali, Kabacuzi, Kiyumba, Rongi, Kibangu na Nyabinoni; ndetse akaba ari nabwo hazasozwa iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by'umujyanama.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)