MUHANGA: HATANGIJWE ICYUMWERU CY’UBURINGANIRE N’UMURYANGO HAGAMIJWE KUBAKA UMURYANGO UTEKANYE KANDI UTEYE IMBERE

Ku itariki ya 17 Werurwe 2026, mu Mirenge yose igize Akarere habereye inteko z’abaturage zahujwe no gutangiza icyumweru cy’uburinganire n’umuryango gifite insanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze ihame ry’uburinganire, Twubake umuryango ushoboye kandi  utekanye”. Ku rwego rw’Akarere iki cyumweru cyatangirijwe mu Murenge wa nyamabuye mu Kagari ka Gifumba.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Madamu Mireille BATAMURIZA, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Bwana Gilbert Mugabo, Intumwa z’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda, inzego z’Umutekano n’abandi.

Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Madamu Mireille BATAMURIZA Mireille yagaragaje ko uburinganire n’ubwuzuzanye mu bagize umuryango ari inkingi ya mwamba mu kubaka Igihugu gifite iterambere rirambye. 

Yashimangiye ko igihe abagabo n’abagore bahabwa amahirwe angana, bakuzuzanya mu nshingano no mu bushobozi, umuryango urushaho gukomera kandi ukabasha kurera neza abana bafite indangagaciro nziza. 

Yasabye abitabiriye inteko gusubiza abana batiga mu ishuri, kwegera ingo zigishingwa, kugaburira abana indyo yuzuye,  kwigisha abana indangagaciro z’umuco Nyarwanda na kirazira no kurwanya abantu basambanya abana.

Abitabiye inteko kandi basabwe kwita ku isuku aho batuye n’aho bakorera, gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza wa 2026-2027, kwirinda no gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.