MUHANGA: HATANGIJWE ICYUMWERU NGARUKAMWAKA CYO GUSENGERA UBUMWE BW'ABEMERA KRISTU

Kuri Paruwasi Gatolika ya Saint André-Gitarama habereye Ikoraniro ryo ku rwego rw’Igihugu ryateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda mu rwego rwo gutangiza icyumweru ngarukamwaka cyo gusengera ubumwe bw'Abemera Kristu bushingiye kuri Bibiliya.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu KAYITARE Jacqueline, Ubuyobozi bw'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, abayobozi mu nzego zitandukanye, Abakirisitu n'abandi.

Iri koraniro ryayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri NTIVUGURUZWA Balthazar Umwepiskopi wa Dioseze Gatolika ya Kabgayi ari kumwe n'Abepiskopi ba EAR Dioseze za Kigeme na Shyogwe , Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda n'abandi bayobozi b'Amadini n'Amatorero bavuye hirya no hino mu gihugu.

Mu ijambo Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yagejeje ku bitabiriye iri Koraniro, yashimiye  Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda n’Abayobozi b’Imiryango ishingiye ku myemerere bahisemo gushyigikira abemera Kristu mu rugendo rwo kunga ubumwe. 

Yashimye kandi uruhare iyi miryango igira mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, isanamitima, no kuba ikomeje kwibutsa ko ubumwe bwacu ari bwo dukwiriye kubakiraho iterambere rirambye.

Umuyobozi w’Akarere yasabye kandi  abemera Kristu kumva impanuro bahabwa, kwihatira gushyira mu bikorwa ubutumwa baba bahawe ndetse no gushishikazwa no kumenya igikwiriye kugira ngo turinde ubumwe bwacu.

Yasoje ubutumwa bwe, ashimira abemera Kristu baje mu iteraniro ryo gutangiza icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’Abakirisitu ndetse yizeza abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa byose biteza imbere abaturage.