Muhanga: Hatangijwe imirimo yo kubaka amazu 141 yagenewe abaturage batishoboye.

Ku itariki ya 7 Kanama 2025 mu Mirenge yose  igize Akarere, hatangijwe imirimo yo kubaka amazu 141 yagenewe abaturage batishoboye.

Ku rwego rw'Akarere, iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kiyumba mu Kagari ka Ruhina, aho abaturage bifatanyije n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano n'abandi bayobozi.

Mu Ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, yashimiye abaturage baje gutanga umuganda kugira ngo abaturanyi babo batishoboye bazabashe kubona amazu yo guturamo.

 

Yagize ati, "Njya kunda nkunda kubwira bagenzi banjye ngo mureke dukorere abasheshe akanguhe, imbaraga zabo nitwe zagiyemo, ubwo tubabona bakuze tukavuga ko bari mu zabukuru, hari igihe bigeze kubaho imbaraga bazifite. Ntabwo imbaraga bari bafite zatakaye ahubwo tugomba kwemera ko izo mbaraga zavuye muribo zikaba ziri muri twe.”

Umuyobozi w’Akarere yakomeje agira ati:”Abageze mu zabukuru ntibakwiriye kuburara duhari, kubura amazi cyangwa inkwi duhari, ntakwiriye kubura mitiweli cyangwa ngo abure uwamubwira waramutse kandi duhari,  cyangwa ngo abure aho arambika umusaya duhari.”

Umuyobozi w'Akarere Jacqueline yasabye abaturage ko bakwita ku basheshe akanguhe kugira ngo babereke ko babari hafi kandi babashimira uko bitanze bagifite imbaraga.

Avuga ko Umushinga wo kubakira abageze mu zabukuru muri uwo Murenge ugizwe n'inzu 11 mu gihe mu Karere kose hazubakwa 141, hagamijwe kunoza gahunda yo kubonera abaturage amacumbi, dore ko mu mwaka ushize hubatswe asaga 60.

Impamvu yatumye hatekerezwa kubaka inzu zikubye hafi kabiri iz'umwaka ushize, ngo ni uko byagaragaye ko umuntu udafite aho akinga umusaya, bigoye kugira ikindi wamufasha akagishobora.

Agira ati, Twasanze agahinda ka mbere nk'umuturage ari ukubura aho aba, uyu mwaka tuzubakira imiryango 141, i Kiyumba hakazubakwa inzu 11, cyane cyane ku bagore bayoboye ingo kuko usanga ari bo bafite ibibazo bikomeye birimo gupfakara, gupfusha no kubura ubushobozi bwo kwita ku muryango".

Avuga ko bitarenze ukwezi k'Ukwakira izo nzu zigomba kuba zuzuye, aho mu kwezi kwa Kanama na Nzeri bizagera nibura inzu zigeze mu isakara, ari na yo mpamvu muri iki gihe cy'impeshyi abaturage bakwiye kwitabira gutanga umuganda mu kuzubaka.

Umwe mu bageze mu zabukuru watangiye kubakirwa, avuga ko yanyagirwaga kubera ko inzu ye itari yubatse neza yari yaramuguyeho, ku buryo yaje no kwimurwa akajya gukodesherezwa n'Umurenge, akaba ashimira kuba ubuyobozi bwatangiye kumwubakira inzu y'amasaziro.

Agira ati, "Ndashimira Perezida wa Repubulika n'abo bafatanya kuyobora, imvura yaragwaga nkitwikira uturingiti n'uturago, Gitifu aza kuyinkuramo ngo itazangwaho ajya kunkodeshereza, ndashimira Parezida wa Repubulika kuzirikana ababuze kivurira, uzirikana indushyi n'ababuze epfo na ruguru, azahorane izimukamirwa".