MUHANGA: HATANGIJWE IMURIKABIKORWA RY’ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE RY’AKARERE
Ku itariki ya 18 Kamena Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana BIZIMANA Eric ari kumwe na Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Karere,TERIMBERE Bwana Innocent bafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa ry’iminsi ine, ryateguwe ku bufatanye bw’Akarere n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere (JADF). Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’Abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere, inzego z’umutekano n’abandi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:”umuturage uteye imbere, ishema ryacu.”
Atangiza iri murikabikorwa, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana BIZIMANA yavuze ko Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe n°003/03 yo ku wa 03/07/2015 ashyiraho ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF), agena inshingano, imiterere n'imikorere byaryo agaragaza intego za JADF zirimo, kugeza ku baturage iterambere rirambye n’imitangire ya serivisi inoze binyujijwe mu kujya inama; kugira uruhare rufatika, kugaragaza ibikorwa; kugaragaza ibyo umuntu akora; guhanahana amakuru; no guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu nzego z’ibanze. Yavuze ko ari muri urwo rwego buri mwaka hategurwa imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa hagamijwe kugaragaza ibyo buri wese akora kugira ngo abaturage bamenye ibibakorerwa n’aho bikorerwa bityo bajye babasha kubagana aho bibaye ngombwa. Yavuze kandi ko imurikabikorwa ari umwanya mwiza mwiza kugira ngo abafatanyabikorwa na bo bamenyane kurushaho no kugira ubwuzuzanye kuko bose bahuriye ku muturage.
Yagize ati:”Turashimira abitabiriye imurikabikorwa kuko ari amahirwe yo kugira ngo umuturage yerekwe kandi ahabwe serivisi nziza. Iki gikorwa gishimangira ibikorwa bya buri munsi, haba ku buyobozi bwa Leta haba ari n’abafatanyabikorwa badufasha muri urwo rugamba rwo kwiteza imbere. Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Muhanga bafite uruhare runini mu iterambere kuko ibyiza byinshi Akarere kageraho katabigeraho kadafatanyije na bo haba mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.”
Yasoje ubutumwa bwe, akangurira abaturage kwitabira imurikabikorwa ndetse asaba n’abafatanyabikorwa kwigiranaho kugira ngo bakomeze kunoza ibyo bakora.