MUHANGA: HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 YAHARIWE KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA

Buri mwaka, kuva ku itariki ya 25 Ugushyingo kugeza ku ya 10 Ukuboza, u Rwanda rwifatanya n'Isi yose mu kuzirikana iminsi 16 yahariwe gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina. Mu Karere ka Muhanga, gutangiza ubu bukangurambaga byabereye mu Kagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga. Ni igikorwa cyitabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Bwana Octave Nshimiyimana, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, inzego z'umutekano, abayobozi mu nzego zitandukanye, abafatanyabikorwa b'Akarere barimo DUHAMIC-ADRI na RWAMREC ndetse  n’abaturage.

Iki gikorwa kikaba cyatangijwe n'urugendo rwo kwamagana ihohotera rishingiye ku gitsina. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iravuga ngo: “Dufatanye! Dukumire ihohotera rishingiye ku gitsina”

Gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina byaranzwe n’ibiganiro nyunguranabitekerezo byagarutse ku mpamvu zitera ihohotera, ingaruka rigira ku wahohotewe, umuryango n’Igihugu muri rusange, ibihano bitandukanye bihabwa uwakoze ihohotera ndetse hatangwa n’inama ku buryo bwo kuryirinda.

Hagaragajwe ko uhishira abakora bene iri hohotera bituma abahohotewe badahabwa ubutabera ndetse bikanagira ingaruka kuri ejo hazaza habo. Abatanze ibiganiro bakaba bagaragaje  uruhare rwa buri wese mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kuri uyu munsi, umwe mu miryango yabanaga mu buryo bw’amakimbirane ukaza kubasha kuyasohokamo watanze ubuhamya bw’ibihe bibi baciyemo ariko basoza bashima kuba uyu munsi basigaye ari bandebereho kubera kuva mu makimbirane.

Mu butumwa Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yagejeje ku baturage bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere bagize uruhare mu gutegura uyu munsi, yashimiye by’umwihariko umuryango w’Abagide mu Rwanda wafashije abakobwa bahuye n’ingaruka z’ihohotera ukabaha amatungo n’ibindi bikoresho bizabafasha kwiteza imbere. Yagarutse no ku zindi gahunda za Leta, ashishikariza abaturage kurwanya akarengane na ruswa, kwirinda amakimbirane akorerwa mu ngo, asoza asaba abaturage gukomeza  kurangwa n’umuco w’isuku.