MUHANGA: HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BWISWE “UMUJYI WANJYE CAMPAIGN 2020”

Kuwa 18 Ugushyingo 2020 mu cyumba cy'inama cya Hotel Saint-André KABGAYI; hatangirijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bw’iminsi itatu bwiswe "Umujyi wanjye Campaign 2020," ku nsanganyamatsiko igira iti: "Niyemeje kugira uruhare mu iterambere ry'Umujyi wacu rirambye kandi ribereye bose."

Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw'Akarere, RALGA na Rwanda Housing Authority hagamijwe kumenyekanisha mu baturage b'Akarere ka Muhanga n'abafatanyabikorwa ibigize igishushanyo mbonera cy'umujyi cyavuguruwe.

Abitabiriye inama yo gutangiza ubukangurambaga "Umujyi wanjye Campaign 2020"

Umunsi wa mbere w'ubu bukangurambaga, waranzwe n'inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere, RHA, RALGA, abahagarariye ibyiciro byihariye n’abafatanyabikorwa banyuranye b’Akarere mu Iterambere; aho babagezagaho ibikubiye mu gishushanyo mbonera kivuguruye, ndetse bakanaganira no ku ruhare rwabo mu ishyirwamubikorwa ryacyo.

Nyuma yo kubereka ibikubiye mu gishushanyo mbonera kivuguruye; abitabiriye babajije ibibazo bitandukanye, bahabwa ibisobanuro baranyurwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye; Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana KAYIRANGA Innocent, yibanze ku kubasaba kuzagaragaza uruhare rufatika mu ishyirwamubikorwa ry’igishushanyo mbonera beretswe hagamijwe iterambere ry'Akarere n'Igihugu muri rusange.

Biteganyijwe ko, ubu bukangurambaga buzakomereza mu Mirenge iri mu mbago z'Umujyi wa Muhanga binyuze mu nama n'abayobozi b'inzego z'ibanze, abahagarariye ibyiciro byihariye n'abaturage bahagarariye abandi, ibiganiro kuri Radiyo ndetse na Sono-mobile.

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)